Amatsinda aharanira uburenganzira bw’abaturage muri Togo avuga ko nibura abantu barindwi bishwe mu gihe inzego z’umutekano zatataanyaga abigaragambyaga basaba ko Perezida w’iki gihugu, Faure Gnassingbé, yegura kandi akanarekura imfungwa za politiki.
Amakuru atangazwa na BBC avuga ko abandi bantu benshi bakomerekejwe, harimo nabakomeretse bikabije cyane.
Ibi bibaye hashize ibyumweru bicye Faure Gnassingbé arahiriye umwanya mushya wa Perezida w’Inama y’Abaminisitiri, umwanya udafite imbibi z’igihe azawumaraho ku mugaragaro, mu gihe yari amaze imyaka 20 ayoboye igihugu kandi umuryango we ukaba umaze imyaka 58 utegeka Togo.
Guverinoma ya Togo yatangaje ko igiye gukurikirana mu mategeko abateguye imyigaragambyo, ivuga ko iyo myigaragambyo ari “ubukangurambaga bw’inyangamugayo n’urwango” byateguriwe hanze y’igihugu.
Imyigaragambyo yaciwe muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kuva mu mwaka wa 2022, aho inzego z’ubutegetsi zivuga ko zabitewe n’impamvu z’umutekano.
Imyigaragambyo imaze iminsi itatu yatangijwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bo kuri murandasi n’impuzamiryango ziyobowe n’urubyiruko, yatangiye ku wa Kane mu murwa mukuru wa Togo, Lomé, mbere y’uko ifata intera ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu.
Abapolisi bashinzwe guhosha imyigaragambyo bakoreshaga ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abigaragambyaga, nabo babateraga amabuye n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Bamwe mu bigaragambya batemera ubutegetsi bahanganye n’inzego z’umutekano mu mirwano yo mu mihanda ahantu hatandukanye hazwiho gushyigikira abatavuga rumwe na leta, harimo n’agace ka Bè, aho abapolisi bakurikiye abigaragambyaga kugeza mu bwihisho bwabo.
Impuzamiryango igizwe n’amatsinda 23 aharanira uburenganzira bwa muntu muri Togo, izwi ku izina rya “National Platform for Civic Space and Development Effectiveness”, yasabye inzego z’ubutegetsi gukora iperereza ku ihohoterwa ryakozwe n’abapolisi ryasize hamenetse amaraso.
Yashyize ahagaragara kunenga kwabo ku byo bise “gukoresha ingufu z’umurengera ku bigaragambyaga mu mahoro,” banongeraho ko “imyigaragambyo itarangwamo urugomo ari uburenganzira bw’ingenzi, bwemewe n’Itegeko Nshinga rya Togo ndetse n’amategeko mpuzamahanga igihugu cyacu cyashyizeho umukono.”
Ku cyumweru, ituze ryari ryagarutse mu bice byinshi bya Lomé, amaduka yarafunguwe ku isoko rikuru rya Assigamé ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeza nk’uko bisanzwe.
Impinduka nshya mu butegetsi zakozwe na Perezida wa Togo zikomeje guteza umwijyane. Uretse umwanya mushya ashobora kumaraho ubuzima bwe bwose, ihinduka ry’Itegeko Nshinga rya Togo ryakuyeho amatora y’abaperezida kandi ryashyizeho uburyo bwo kuyobora bushingiye ku nteko ishinga amategeko.
Gufungwa no kujyanwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe kwa Narcisse Essowè Tchalla, umuhanzi wa rap wo muri Togo uzwi kandi ku izina rya Aamron, byabaye intandaro y’umujinya ukomeye mu baturage, bigera no ku gufata abantu barenga 50 mu myigaragambyo yabaye mu ntangiriro z’uyu kwezi.
Nubwo benshi muri abo bafunzswe bamaze kurekurwa, icyakora haracyari abantu batatu bagifungiye mu maboko y’inzego z’umutekano.
