Abashinzwe umutekano muri Syria batangaje ko byibuze abantu 15 bapfuye abandi benshi bagakomerekera mu gitero cy’ubwiyahuzi kuri uyu wa Mbere, ubwo igisasu cyari giteze mu modoka cyaturikiraga.
Imodoka yarimo icyo gisasu yari ku nkengero z’umujyi wa Manjib uherereye mu burasirazuba bwa Aleppo, yaturikiye iruhande rw’imodoka yari itwaye abakozi bo mu buhinzi, yica abagore cumi na bane n’umugabo umwe, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’ubutabazi kizwi nka “White Helmets.”
Abandi bagore cumi na batanu bakomerekeye muri icyo gitero, ndetse bamwe muri bo bakaba bameze nabi.
Kugeza ubu, nta we urigamba kuba inyuma y’iki gitero.
Bibaye ku nshuro ya kabiri igisasu giteze mu modoka giturika kikica abantu muri ako gace mu minsi itatu ishize.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’igihugu cya Syria ‘SANA’ bibitangaza ngo ku wa gatandatu, abasivili bane barapfuye abandi icyenda barakomereka kubera igisasu cyaturikiye mu mujyi rwagati wa Manjib.
Umujyi wa Manbij ukomeje kurangwamo n’imirwano na nyuma y’ihirikwa rya Perezida Bashar al-Assad ryabaye mu Ukuboza 2024.
