Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024, Sitade Amahoro yakiriye umukino wa mbere nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego mpuzamahanga.

Umukino wakiniwe bwa mbere ku Mahoro, ni umukino wahuje Ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR FC) na Rayon Sports. Uyu mukino wari wahawe izina ‘Umuhuro mu Mahoro’ watangiye saa Kumi n’imwe zuzuye nubwo abafana ku mpande zombi batangiye kugera ku kibuga mu masaha y’igitondo.

Ni umukino wari ugamije gusuzuma iki kibuga kuko biteganyijwe ko kizatahwa ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga 2024 mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora.  

Mbere y’uko APR na Rayon zicakirana, ku gicamunsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Hon. Munyangaju Aurore Mimosa n’abandi bayobozi babanje gutemberezwa ibice binyuranye by’iki kibuga.

Umukino wahuje APR FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Kuva muri Gashyantare 2022 nibwo ibikorwa byo kwagura Sitade Amahoro byatangiye mu rwego rwo kuyigira sitade yujuje ibipimo mpuzamahanga no kongera ubunini bwayo kuko yavanwe ku kwakira abantu basaga ibihumbi 25,000 ikagezwa ku bushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 45,000 bicaye neza.

Sitade Amahoro yubatse ku buso Bungana na Metero kare ibihumbi 75, uburebure bwayo kuva hasi kugera hejuru ni metero 40.

Byari biteganyijwe ko iyi sitade yuzura itwaye asaga miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryamaze kwemekeza ko iyi sitade yujuje ibikenewe byose byo kwakira imikino ya CAF na FIFA.

Sitade Amahoro yatashywe bwa mbere tariki ya 5 Nyakanga 1987.