Shema Ngoga Fabrice wari umuyobozi wa As Kigali, yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’ umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri mbere.
Ni amatora yakozwe binyuze mu inama y’inteko rusange y’iri shyirahamwe , yateranye Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025 , ibera muri Serena Hotel I Kigali.
Iyi nama yayobowe na Perezida ucyuye igihe , Bwana Munyantwali Alphonse yitabirwa n’abanyamuryango 53 muri 57 bagize iri shyirahamwe.
Hashingiwe ku ingingo ya 32 y’amategeko agena amatora muri FERWAFA, abanyamuryango batoye hakoresheje uburyo bwa ‘Yego’ na ‘Oya’ kuko hari umukandida umwe rukumbi.
Abanyamuryango bahisemo kugirira ikizere Shema Fabrice hamwe na Komite ye kuko yatowe na 51 muri 53 bitabiriye iki gikorwa naho abandi 2 barifata

Shema Fabrice yashimiye Komite icyuye igihe, avuga kandi ko yiteguye gukora n’abanyamuryango kugira ngo bagera ku intego yihaye.
Yagize ati ” Nshimiye Komite icyuye igihe, mwakoze neza kandi twiteguye gukorana namwe kugirango tuzafashanye gusoza gahunda bari batangiye zirimo kubaka ibibuga. Ikindi ndabizeza ko niteguye gukorana namwe banyamuryango kugirango tugere ku ntego zacu kandi namwe mumfashe”.
Intego za Perezida Shema Fabrice
Perezida mushya wa Ferwafa, Shema Fabrice avugako Komite ayoboye ifite inkingi 8 bazubakiraho muri iyi myaka ine.
1.Guteza impano imbere: Perezida Shema ashimangira ko bazibanda mu guteza impano z’abana imbere kugirango bategure neza ruhago Nyarwanda.
2.Kwagura ibikorwaremezo: Mu rwego rwo kubaka umupira w’Amaguru mwiza, Shema na bagenzi be bashimangira ko bifuza gushyiramo imbaraga mu kubaka sitade nyinshi.
“Iyo ibibuga bihari bituma twakira amarushwanwa menshi,tukinjiza amafaranga menshi, ndetse Kandi abantu bakitabira ari benshi(abafana) kubera ubwiza bw’ibibuga”.
3.Kuzamura urwego rw’amarushanwa: Intego z’iyi Komite nshya harimo no kuzajya hahembwa amakipe 8 ya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ndetse n’amakipe 6 yo mu kiciro cya Kabiri no mu bagore.
4.Kuzamura urwego rw’umupira w’Abagore: Mu ntego umunani zihari , harimo no kuzamura urwego rw’imikinire mu bagore, hibandwa cyane ku kuza,ura impano z’abana ba bakobwa binyuze mu mashuri ndetse no mu marerero.
5.Kwita ku mikorere iboneye: Komite nshya izashyiramo imbaraga mu kongerera ubushobozi abasifuzi, abatoza binyuze mu mahugurwa ndetse n’ahandi bikenewe kuko bazajya banakora ingendo mu bihugu bitandukanye byateye imbere.
6.Imibanire myiza: Mu rwego gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru, hazashyirwamo imbaraga mu gukorana n’izindi Federasiyo zo mu Rwanda, CAF na FIFA.
7.Kuzamura urwego rw’imikoreshereze y’umutungo: Komite izita ku kuzamura urwego rw’umutungo kugirango imikoreshereze yawo igende neza kuko ariwo ushingirwaho mu bikorwa bya Ferwafa
8.Gukundisha abantu umupira w’Amaguru: Hazashyirwamo imbaraga mu gukundisha abantu umupira ku buryo bazagera aho bitabira ku bibuga buri mukino.
Shema Ngoga Fabrice yari umuyobozi wa AS Kigali mu myaka 6 ishize.
Itsinda rigari rizakorana na Shema, ririmo Mugisha Richard uzagumana umwanya wo kuba Visi Perezida wa mbere ushinzwe Iterambere na Tekinike, Gasarabwe Claudine ni Visi Perezida wa Kabiri, Eng. Niyitanga Désire ni Komiseri Ushinzwe Amarushanwa, Kanamugire Fidèle ashinzwe Iterambere rya ruhago muri iyi nzu, Nshuti Thierry yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe umutungo no kumenyekanisha ibikorwa, Gicanda Nikitaa yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’abagore.
Abandi bazakorana na Shema, ni Rurangirwa Louis watorewe kuyobora Komisiyo y’Abasifuzi asimbuye Hakizimana Louis, Ndengeyingoma Louise yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amategeko mu gihe Lt. Col. Mutsinzi Hubert yatorewe kuyobora Komisiyo Ishinzwe Ubuvuzi.
