Rwamagana: Abagabo babiri barashwe na Polisi

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, inzego z’umutekano zarashe abagabo babiri bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu, Akagari ka Nyarukombe, Umudugudu wa Marembo.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bagabo ,  bakekwaho kwica Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark babanigishije imigozi banabateye ibyuma. Bakaba barashwe ubwo bageragzaga kurwanya inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje ko abo bakekwagaho ubwicanyi, barashwe bari kurwanya inzego z’umutekano.

Ati “Abo bagabo bombi byagaragaye ko bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’ubujura buheruka gukorerwa ku Muyumbu. Ubwo bari bagiye kugaragaza aho bahishe amakaziye 300 y’ibinyobwa bya Bralirwa n’imashini ya EBM bajyanye, barashwe bashaka kunigisha amapingu Abapolisi bari babarinze.”