Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo kuri site ya Kigarama mu Karere ka Rulindo barashima Caritas ya Diyosezi ya Byumba ikomeje kubafasha mu bijyanye no gutubura imbuto y’ibirayi.
Aba bahinzi bibumbiye muri koperative COMIXBU ikorera ubuhinzi muri Kigarama mu Murenge wa Kisaro, bavuga ko biteze umusaruro mu gihembwe cy’ihinga A-2025, bishingiye ku mbuto nziza yo gutubura bahawe n’ubumenyi bavomye mu mushinga Kungahara ushyirwa mu bikorwa na Caritas ya Byumba.
Bazambanza Jean Paul uyobora COMIXBU avuga ko bari basanzwe bahinga mu kajagari gusa ko nyuma yo gufashwa na Caritas ya Byumba basigaye bahinga mu buryo bwa kijyambere.
Bazambanza ati “Twari dusanzwe duhinga mu gisa n’akajagari ariko kuri ubu turatubura imbuto z’ibirayi igezweho kuri site ya Kigarama na Bushoki, tugahinga kijyambere, tukanigishwa kumenya gutunganya ifumbire.”
Padiri Nzabonimana Augustin uyobora Caritas ya Byumba yibukije aba bahinzi ko iyi mbuto bahawe atari ibatunga cyangwa kurya mu ngo zabo, ahubwo ko ari iyo gutuburwa bityo ko bakwiye kuyifata neza.
Padiri Nzabonimana ati “Si bo bagomba kugerwaho n’ibi byiza gusa, ahubwo nibasangize n’abandi kugira ngo kwihaza mu biribwa twifuza bigerweho no mu bindi bice.”
Ni intero yikirizwa na Bwana Rugerinyange Theoneste, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu uhamya ko imbuto yatanzwe ari iyo gufasha aba baturage kwiteza imbere.
Bwana Rugerinyange avuga ko imbuto yatanzweho asaga miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda bityo ko igomba gukoreshwa icyo yagenewe.
Rugerinyange yasabye abahinzi gukoresha ubumenyi bahawe mu guhinga kinyamwuga kugira ngo n’abandi bagerweho n’umusaruro w’ubwo bumenyi. Ati ”Turabasaba guhinga ubutaka bwose kandi bagakoresha ifumbire n’imbuto nziza, bakanakurikiza inama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.”
Umushinga Kungahara uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’Akarere ka Rulindo, ugashyirwa mu bikorwa na Cartas ya Byumba.
Ni umushinga ufite intego yo kurandura ibura ry’ibiryo mu Rwanda. Kugeza ubu, ukorera mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Rulindo, ari yo Kisaro kuri Site ya Kigarama no mu Murenge wa Bushoki mu kagari ka Gasiza. Muri iki gihembwe cy’ihinga cya A Kuri site ya Kigarama honyine bakaba bari guhinga ibirayi ku buso bungana na hegitare 12 muri koperative igizwe n’abanyamuryango 56.
