Abaturage batujwe n’Akarere ka Muhanga kubwo kutagira aho kuba, barashimira ubuyobozi bw’akarere bwabahinduriye ubuzima bakaba bakataje mu nzira y’iterambere.
Abatujwe ni abataragiraga aho kuba n’abari batuye mu bice bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane ko Muhanga iri mu turere dufite imisozi miremire ndetse dukunze kwibasirwa n’ibiza.
Mu rwego rwo gutuza aba baturage, Akarere ka Muhanga kashyizeho site 136 z’imiturire kugira ngo aba baturage batangire gutuzwamo.
Ntawiha Sylvester, ufite umugore n’abana batatu akaba umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Nyarucyamo II ho mu Kagari ka Gahogo avuga ko imibereho ye yahindutse agereranyije na mbere atarabona aho kuba.
Ati “Njye n’umuryango wanjye ntaho twari turi kuko twabaga ku gasozi imvura ikatunyagira ndetse kuko akazu twari dufite kari karasenyutse. Mbese bwari ubuzima bushaririye.”

Ntawiha w’imyaka 55 avuga ko kuva aho aherewe inzu nziza, byamuteye imbaraga zo gukora cyane kugira ngo arusheho kwiteza imbere aho kuri ubu yatangiye umushinga wo guhinga imboga n’indabo.
Agira ati” Nyuma yo guhabwa aho kuba, twahise twiyemeza gukora cyane kugira ngo twiteze imbere ndetse ubu twatangiye umushinga mugari wo guhumbika imboga no kuzihinga ndetse tunahinga indabo hanyuma tukazigurisha. Ubu urugemwe rumwe turugurisha nibura 50frw.”

Mukagatare Beata wo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye nawe yemeza ko Atari yorohewe n’ubuzima mbere yo guhabwa aho kuba.
Ati “Mbere byari bikaze pe! Njye n’abana banjye babiri twabonaga inzu igiye kutugwaho ku buryo tutari tugisinzira kubwo kwikanga ko byatugwira. Ariko ubu, ahuiiiii, twongeye kugira icyizere cy’ubuzima kuko turaryama tugasinzira, abana bariga neza kandi nanjye ubu natangiye gukora ubuhinzi n’ubworozi, mfite ihene ebyiri zimpa agafumbire kamfasha mu buhinzi bwange.”
Mu kiganiro yagiranye na ICK News mu muganda ngarukakwezi wo muri Kanama 2024, ubwo barimo basiza ahazatuzwa abatishoboye n’abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu Kaga, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline yavuze ko intego z’ubuyobozi ari uko abaturage babaho neza.
Ati “Abantu twubakira cyangwa dusanira amazu ni ababa batishoboye bafite ubushobozi buke n’abatuye ahatari site z’imiturire kandi intego yacu ni uko umuturage abaho neza ndetse atekanye.”
Icyo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga asaba abahawe amazu kuyafata neza.
Ati “Tubasaba gufata neza ubufasha bahabwa, kubyaza umusaruro ayo mahirwe ndetse no gushingira kuri ubwo bufasha bagaharanira kutazasubira inyuma ahubwo mu gihe gito nabo bakaba bari ku rwego rwo kwikemurira ibibazo batisunze inkunga iva ahandi.”
Mu rwego rwo gutuza abatishoboye n’abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, Akarere ka Muhanga kabarura imiryango ibihumbi 6400 igomba gutuzwa gusa isaga ibihumbi 5000 ikaba yaramaze gutuzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko hasigaye imiryango itagera ku 1000.
Mu mwaka wa 2023-2024, Akarere ka Muhanga kubakiye imiryango 132 itaragiraga aho iba. Muri uyu mwaka wa 2024-2025, biteganyijwe ko hazubakirwa imiryango 44 ndetse hakazasanwa amazi 24 atameze neza.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, mu Karere ka Muhanga hazubakwa amazu 12 azatuzwamo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
