None tariki ya 20 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko, ku bufatanye n’abaturage, yafashe abasore 6 bakekwaho guhungabanya umutekano w’abaturage bakora ibikorwa by’ubujura bushukana, gutega abantu bakabambura ibyabo, kwiba imyaka na matungo ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abafashwe ni abo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, mu Tugari twa Rutabo na Gisari.
Nk’uko byatangajwe na CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iributsa abakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, guhinduka bakarangwa no “gukora ibikorwa byiza bibateza imbere kandi byubahirije amategeko”.
Kugeza ubu, abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinazi, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.
