Abantu 25 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu Ruzi rwa Fimi ruherereye mu Ntara ya Mai Ndombe, ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza2024, ngo bwavaga Inonga mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’umurwa mukuru wa Kongo, Kinshasa.
Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’uko ubwato bwari butwaye abantu n’imizigo birenze ubushobozi bwayo kuko bwari butwaye abantu barenga 100.
Umuturage utuye aho ubu bwato bwarohamiye, Alex Mbumba yavuze ko ubwo bwato bwarimo ibicuruzwa byinshi. Ati “Hari harimo abantu benshi, ntabwo ubu umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka udashidikanywaho wari wamenyekana, gusa harimo abana.”
Komiseri ushinzwe inzuzi mu gace ka Inongo David Kalemba, yavuze ko kugeza ubu hamaze kuboneka imirambo 25 ndetse avuga ko ubwato bwari bupakiye kugeza ku gisenge.
Leta ya Kongo yashyizeho ingamba ku mutekano w’ingendo zo mu mazi, zirimo guhagarika abatwara abantu n’ibintu birenze ubushobozi bw’ubwato n’abadaha abagenzi amakote abarinda kurohama, ariko ntizubahirijwe.
Ibi byabaye nyuma y’uko impanuka nkizi zikomeje kwiyongera muri iki gihugu kuko abantu benshi bahitamo gukoresha inzira y’amazi kandi ababatwara bagatwara umubare urenze.
Mu Ukwakira 2024, ubwato bwari butwaye abantu barenga 100 nabwo bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu hafi y’Umujyi wa Goma, buhitaha abarenga 25. Iyi mpanuka yakurikiye iyabaye muri Kamena yaguyemo abantu 80.