Ramesh warokotse impanuka y’indege wenyine yavuye mu bitaro, ajya gushyingura umuvandimwe we

Vishwash Kumar Ramesh, umugabo w’imyaka 40, akaba ari we wenyine warokotse impanuka y’indege ya Air India, yagize uruhare mu gushyingura umuvandimwe we Ajay wahitanywe n’iyi mpanuka.

Ramesh yagaragaye ari mu batwaye ku rutugu isanduku yari irimo Ajay kuri uyu wa Gatatu, isanduku yari yashyizweho indabo nyinshi yerekejwe mu mujyi wa Diu, uherereye ku nkombe z’Uburengerazuba bw’u Buhinde.

Ramesh, wari ugifite ibipfuko mu maso no ku maboko, yari aherutse gusezererwa mu Bitaro kuko yabivuyemo ku wa Kabiri.

Nk’uko bigaragara muri Video yashyizwe ahagaragara na The Guardian dukesha iyi nkuru, Ramesh yariraga cyane ariko umuryango we umuhumuriza.

Mu muhanda hari huzuye abantu baje gusezerano kuri Ajay. Ramesh yamutwaye ku rutugu, ari kumwe na nyina n’abandi bantu benshi.

Ramesh yabwiye ikinyamakuru The Sun ati “Ni igitangaza ko narokotse. Nta kibazo mfite ku mubiri, ariko numva nifuza kuba narashoboye kurokora Ajay.”

Mu minsi itandatu ishize, Ramesh, umucuruzi wo mu Mujyi wa Leicester yari yicaranye n’umuvandimwe we Ajay mu ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner yari ivuye muri Buhinde yerekeza i Londres mu Bwongereza.

Iyi ndege ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad, yahise igira ikibazo ihanuka ku nyubako y’amacumbi y’ishuri ry’ubuvuzi riri mu mujyi wa Ahmedabad.

Indege yahise iturika. Uretse Ramesh warokotse wenyine, abantu bose 241 bari mu ndege, barimo abagenzi n’abakozi b’indege, barapfuye. Hanapfuye abandi bagera kuri 30 bari hasi, barimo abanyeshuri 5 bigaga ubuvuzi.

Ramesh n’umuvandimwe we bari basubiye mu Bwongereza nyuma yo gusoza ibiruhuko bagiriraga mu muryango wabo. Ramesh yabashije gusohoka mu ndege anyuze muryango w’ubutabazi (Emergency Exit) wari hafi y’intebe ye, anyura mu muriro n’umwotsi agera hanze, asanganirwa n’abatabazi.

Guhamya impamvu nyayo y’ihanuka bishobora kuzatwara imyaka myinshi.

Wall Street Journal yatangaje ko abashinzwe iperereza ku mpanuka bakeka ko sisiteme y’ingufu z’ubutabazi y’iyo ndege, izwi nka Ram Air Turbine (RAT), yaba yarakoreshejwe mu gihe indege yari ikimara gufata ikirere.

Amakuru yakuwe kuri Flightradar24 agaragaza ko iyo ndege ya Dreamliner yari imaze kugera ku burebure bwa metero 190.

Mbere y’uko igwa, umupilote yumvikanye asaba ubutabazi ati: “Ingufu ntizigeze zikora … turi kugwa… Mayday! Mayday! Mayday!”

Amashusho ya CCTV yerekanye ko indege yatangiye kumanuka nyuma y’amasegonda 17 gusa ihagurutse.

RAT ni uburyo butanga amashanyarazi y’ubutabazi. Ubusanzwe, moteri ni yo itanga amashanyarazi akoreshwa muri sisiteme z’indege, ariko RAT ikoreshwa iyo izo sisiteme zanze gukora. Ni uburyo bwa nyuma bukoreshwa iyo habaye ikibazo gikomeye.

Anthony Brickhouse, inzobere mu mutekano w’indege utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye Wall Street Journal ati: “Bikunze kuba iyo umupilote atekereza ko moteri zombi zananiranye.”

Yongeraho ko ibibazo nk’ibi bikomeje kuba bike cyane kuko moteri z’iki gihe zizewe kurushaho kandi zikora neza.

Nubwo Dreamliner izwiho kunywa lisansi nkeya no kugenda intera ndende, yagiye ivugwaho ibibazo by’ubuziranenge. Nubwo iyi ari yo mpanuka ya mbere yahitanye abantu benshi kuri ubu bwoko bw’indege, ingaruka zayo zishobora kuba ndende.

Uruganda Boeing rukora izi ndege ndetse na GE Aerospace rukora moteri ntacyo biratangaza kugeza ubu.

Raporo zavuye mu bisigazwa by’indege zerekana ko amapine n’ibindi bice by’indege byari bimeze neza ku buryo bihuye n’imyiteguro isanzwe y’uguhaguruka, bivuga ko abapilote bubahirije amabwiriza y’akazi.

Iyi raporo ije nyuma y’itangazo ry’Ikigo gishinzwe iby’indege muri India (DGCA) cyavuze ko mu bugenzuzi bwakoze ku ndege zo mu bwoko bwa Dreamliner nta kibazo gikomeye cy’umutekano cyagaragaye, ariko cyagaragaje ibibazo byakomeje kugaruka mu bijyanye no kuzisuzuma.

Umuyobozi mukuru wa Air India, Natarajan Chandrasekaran, yabwiye televiziyo Times Now kuri uyu wa Gatatu ko nta kibazo kidasanzwe cyari cyaragaragaye mu gusuzuma iyo ndege.

Yavuze ko moteri yayo yo ku ruhande rw’iburyo yashyizwemo muri Werurwe 2025, naho iyo ibumoso yasuzumwe mu 2023. Yongeyeho ko yiteze ko raporo y’ibanze izaba yagaragaye mu minsi 30.

Ati “Abantu bose bakeneye kumenya ukuri. Dukeneye kumenya icyateye impanuka.”

Amakuru ya Press Trust of India avuga ko kugeza ubu, ibipimo bya ADN byamaze kumenyekanisha imibiri 190 mu yangiritse cyane, naho imibiri 19 yamaze gushyikirizwa imiryango yayo.

Abahanga mu by’ubumenyi bushinzwe gufata ibipimo bya gihanga bakomeje gukora ubutitsa kugira ngo bamenye imyirondoro y’abapfuye bose.

Kugeza ku wa Gatatu, nibura indege 13 zo mu bwoko bwa Dreamliner zari zimaze guhagarikwa, ndetse DGCA yemeje ko ingendo 66 zari zarateguwe na Boeing 787 zamaze gukurwaho nyuma y’iyo mpanuka.

Abakozi ba Air India bavuze ko “ibibazo bya tekinike” hamwe n’“ubugenzuzi bwimbitse bwo kwirinda” ari byo byatumye hafatwa ibi byemezo.

Ibyo byose bibaye mu gihe Air India irimo guhindura isura yayo mu buryo bukomeye, bikaba byabaye mu gihe cy’ikiruhuko cy’impeshyi aho ingendo ziba ari nyinshi cyane.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes