Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, arasaba abagore gukora ariko bakanabyara abana benshi kuko igipimo cy’ivuka kigenda kigabanuka mu gihugu cye.
Ibi Perezida Putin yabitangaje ku wa Gatatu mu nama yigaga ku ruhare rw’umugore mu kazi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi.
Ni inama yari yitabiriwe n’abantu basaga 1,500 baturutse mu bihugu 126 nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Uburusiya.
Perezida Putin avuga ko u Burusiya busanzwe buha agaciro abagore ndetse ko no mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’igihugu harebwa inyungu z’abagore.
Putin akomeza avuga ko abagore bashobora guhuza imirimo isanzwe ya buri munsi n’ubuzima bwo kubyara no kurera abana, kuko ari beza, bazi kwita ku bandi ndetse bakagira n’ibanga abagabo batamenya.
Perezida Putin yavuze ibi nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu isabiye abaturage kubyara kugira ngo ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka gikemuke.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo World Population Review, Uburusiya ni kimwe mu bihugu binini ku isi hakurikijwe umubare w’abaturage ariko igipimo cy’ivuka cyagiye kigabanuka kuva mu myaka ya 1990.
Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, u Burusiya bwageze ku gipimo cyo hasi cyane cy’umubare w’abana bavuka mu myaka 25 ishize. Uretse abana bavutse ari bake, hanagaragaye umubare w’ubwiyongere bw’impfu ndetse n’abimukira kubera intambara iki gihugu gihanganyemo na Ukraine.
Reuters itangaza ko muri Gashyantare, Putin yasabye ko umuryango ukwiye kugira nibura abana babiri kugira ngo inyokomuntu y’Abarusiya ikomeze kubaho, byaba ngombwa bakabyara abana batatu kugira ngo umubare w’abaturage wiyongere.
Muri iki cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima w’Uburusiya Yevgeny Shestopalov yasabye abaturage kugira uruhare mu kubyara.
Sky News itangaza ko umwe mu badepite b’u Burusiya, Tatyana Butskaya yasabye abakoresha kugenzura igipimo cy’ivuka ku bakozi babo b’abagore, mu gihe abandi banyapolitiki Anna Kuznetsova na Zhanna Ryabtseva basabye abagore b’Abarusiyakazi kubyara bakiri bato, nibura ku myaka 18, 19 cyangwa 20, kugira ngo umubare w’abaturage wiyongere.
CBC inatangaza ko iyi gahunda yanashyigikiwe mu buryo bw’amafaranga kuko hari uduce tumwe na tumwe abagore bahabwa amafaranga y’ishimwe ryo kubyara.
Mu mwaka wa 2022, Putin yakoze ibishoboka byose kugira ngo akangurire Abarusiyakazi kubyara abana benshi, ndetse agarura igihembo cyariho kuva mu gihe cya Stalin cyitwaga Mother Heroine, aho imiryango ifite abana 10 cyangwa barenga ihabwa igihembo cy’amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’Uburusiya, hafi ibihumbi 16,000 by’Amadorali ya Amerika.
Nk’uko bitangazwa n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibarurishamibare, umubare w’abana umugore abyara mu Burusiya kuri ubu ni 1.5, kandi iki gihugu gifite abaturage bangana na miliyoni 140.8.
Bitangazwa ko nibura igipimo cy’ivuka cya 2.1 gikenewe cyane mu Burusiya kugira ngo umubare w’abaturage ugumane uburinganire.
Serivisi y’Uburusiya ishinzwe imibare, Rosstat, iteganya ko umubare w’abaturage b’igihugu ushobora kugabanuka ukagera kuri miliyoni 15.4 bitarenze umwaka wa 2046.
