Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda batangaza ko hamaze gukusanya toni 2 280 bya pulasitike zikoreshwa inshuro imwe kugira ngo zongere zitunganywe.
Igikorwa cyo gukusanya izi pulasitiki kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ryo mu 2019.
Nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza, ikusanywa ry’iyo myanda ituruka kuri pulasitike ryatangiye muri Gicurasi 2022 aho byakozwe n’ibigo bibiri ari byo Enviroserve Rwanda Green Park na We Can Recycle.
Ikigo cya We Can Recycle cyakusanyije ibikomoka kuri pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe nyuma yahoo amasezerano ya Enviroserve yari amaze kurangira muri Nzeri 2023. Ni amasezerano yarangiye hamaze gukusanywa toni 930.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wo kongera kubyaza umusaruro ibikoresho byakozwe n’imicungire y’imyanda muri REMA, Nkurunziza Philbert, agaragaza ko kugeza ku wa 8 Kanama 2024, Ikigo cya We Can Recycle cyari kimaze gukusanya toni 1350 za Pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe gusa.
Ibigo bitunganya iyo myanda bikayikoramo ibindi bikoresho byo bigaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye gukusanya irenga toni 6000 buri mwaka.
Nkurunziza akomeza avuga ko pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe zishobora kongera gutunganywamo ibindi bikoresho birimo nk’ububiko bw’imyanda, ijerekani, ibyo gupfunyikamo n’ibindi bitandukanye.
Ibi kandi bikaba binatanga akazi kuri benshi, dore ko We Can Recycle yonyine yabashije gutanga akazi ku bantu 350 ndetse itanga n’amahugurwa ku bagera kuri 700 ku micungire y’imyanda ya pulasitike.
Ku rundi ruhande ariko, mu bice by’ibyaro usanga imyanda ikomoka kuri pulasitike ikiri ikibazo ku baturage cyane ko nk’imyanda ibora rimwe na rimwe bayivanga n’itabora kandi nyamara ibora ishobora kwifashishwa nk’ifumbire.
Aha birasaba ko ibigo bikusanya imyanda byagura imikorere yabyo bikagera hirya no hino mu gihugu ku buryo imyanda yose ya pulasitiki ikusanywa uko bikwiye kugira ngo ibyazwe umusaruro.
Umuyobozi uhagarariye Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, avuga ko bafite gahunda yo kwagura ibikorwa byabo bakageza amashami yabo hirya no hino mu gihugu.
Ati “Ubu dufite amashami 14 mu gihugu ariko turifuza kugira aho dukusanyiriza imyanda 30 mu mpera z’uyu mwaka. Enviroserve iri kubaka amakusanyirizo menshi y’imyanda mu Ntara y’amajyepfo n’ibice by’Iburasirazuba.”
Muri 2023, Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje gahunda y’ibikorwa bijyanye no guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ishimangira ko hazajya hakoreshwa miliyari 2$ buri mwaka kugeza mu 2050.
