Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye tariki 30 Kamena 2023 igaragaza ko mu turerere 25 n’Umujyi wa Kigali hari amavuriro y’ibanze 134 adakora.
Nubwo aya mavuriro y’ibanze azwi nka ‘Poste de Santé’ yashinzwe hirya no hino mu gihugu hagamijwe kugeza ubuvuzi bw’ibanze ku baturage, iyi raporo igaragaza ko mu turere 13, byagaragaye ko Poste de Santé 126 zidakora iminsi yose kuko zikora hagati y’umunsi umwe n’iminsi itanu mu cyumweru mu gihe zagakwiye kuba zikora iminsi 7 kuri 7 igize icyumweru.
Iyi raporo igararagaza impamvu nyamukuru yo gufunga kuri zimwe muri Poste de Santé ishingiye ku kuba uturere tugishaka ba rwiyemezamirimo bo kuzicunga.
Ibyo kudakora iminsi ikwiye ngo bishingiye ku mubare udahagije w’abakora mu nzego z’ubuvuzi (abaforomo). Ikibazo cy’ubuke bw’abaforomo muri poste de sante cyagaragaye mu turere twa Burera, Muhanga, Nyaruguru, Rwamagana na Ngoma.
Nubwo raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko tumwe mu turere tukiri gushaka ba rwiyemezamirimo, inkuru ya Igihe.com yo muri Werurwe 2024 igaragaza ko impamvu zo gufunga kuri bamwe muri ba rwiyemezamirimo beguriwe gucunga aya mavuriro y’ibanze zishingiye ku bihombo baterwa n’ibibazo biri mu mikoranire yabo n’inzego bakorana.
Ibyo bibazo bituma amavuriro y’ibanze afunga bigizwe ahanini no kuba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) gitinda kwishyura imiti kuko rwiyemezamirimo wegukanye Poste Santé ashora amafaranga ye mu kugura imiti ari ko ihabwa abarwayi ku bwishingizi nyuma akishyuza RSSB nk’uko no ku yandi mavuriro bigenda.
Indi mpamu ba rwiyemezamirimo babwiye Igihe ngo ni ijyanye no kuba bakorera ku biciro biri hasi ugeranyije n’ibyo ibigo nderabuzima cyangwa andi mavuriro avuriraho.
Ku ruhande rwa RSSB, Dr Rulisa Alexis uyobora Ishami rya Mutuelle muri RSSB avuga ko bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagaragarwaho n’amakosa arimo gutanga imiti itari mu yemewe na MINISANTE nk’itangwa ku bwishingizi, kwandika imiti ariko batarayihaye abarwayi cyangwa kwandika abarwayi batavuye ndetse n’abishyuza imiti irenze iyo baranguye.
Aya makosa ngo ari mu bituma ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa kuko inyemezabwishyu bashobora kuzisubizwa ubugira kabiri cyangwa gatatu basabwa gukosora ayo makosa.
Ku kijyanye no kuvurira ku biciro biri hasi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko mu gihe kitarenze ibyumweru 2 hazashyirwaho ibiciro bishya by’imiti na serivisi z’ubuzima mu gukemura ikibazo cy’ibiciro bitajyanye n’igihe.
Ibi yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, tariki 21 Gicurasi 2024.
Imibare yo mu mpera z’umwaka ushize igaragaza ko mu Rwanda habarirwa Poste de Santé 1,250 muri zo 1,181 zikaba zitanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe 69 zitanga serivisi zirimo n’izitangirwa ku Bigo Nderabuzima nko kubyaza, gusiramura, ubuvuzi bw’indwara z’amenyo n’ibindi.
None, Bizagenda gute ko abaturage bo hirya no hino aho ayo mavuriro yagiye afungwa bavuga ko batumva impamvu ubuvuzi bari barabonye hafi bwahagaze kandi babukeneye?
