Polisi ya Burezili yaburijemo igitero cyari kigamije guhitana abantu miliyoni ebyiri

Kuwa gatandatu, tariki ya Gatatu Gicurasi nibwo umuhanzikazi w’Umunyamerika Lady Gaga yakoreye igitaramo cy’amateka ku mucanga wo muri Burezili ahazwi nka Copacabana, i Rio de Janeiro.

Iki ni igitaramo cyari cyateguwe n’ubuyobozi bw’igihugu cya  Burezili mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwacyo , aho byari biteganyijwe ko cyinjiza miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 125 mu mafaranga y’u Rwanda).

Ku cyumweru, bucyeye bwaho, Polisi yo mu Ntara ya Rio de Janeiro yatangarije itangazamakuru ko yaburijemo igitero cyari kigamije guhitana abantu benshi muri  miliyoni ebyiri bari bacyitabiriye.

Abakekwaho gutegura icyo gitero ngo bari bashatse abantu bagombaga gutera bombe muruvunganzoka rw’abo bantu bagamije kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga. 

Polisi ikimara kumenya amakuru yakoze ibikorwa byo gusaka mu ntara za Rio de Janeiro, Mato Grosso, Rio Grande do Sul na São Paulo, ifatirayo ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bimenyetso bigaragaza ko koko uwo mugambi mubisha wari wateguwe.

Minisiteri y’Ubutabera yo ivugako abakekwaho gutegura igitero ubwabo biyitaga abafana ba Lady Gaga, bamenyekanye cyane ku izina rya Little Monsters. Icyakora kugeza ubu bose bakaba bamaze gufatwa.

Umwe mubakekwaho  iki gitero yafatiwe mu Ntara ya Rio Grande do Sul afite imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho undi  afatirwa i Rio de Janeiro azira kugira amashusho agaragaza ihohotera rikorerwa abana (pornographie y’abana).

Itsinda rya Lady Gaga ryo ryatangaje ko ryamenye iby’iyo gahunda y’igitero binyuze mu bitangazamakuru, nyuma y’igitaramo.

Umuvugizi wa Lady Gaga yabwiye umunyamakuru wa The Hollywood ati: “Mbere na nyuma y’igitaramo, nta kibazo cy’umutekano cyari kizwi, kandi ntitwigeze tubona ubutumwa na bumwe buturuka kuri polisi cyangwa ubundi buyobozi buburira kuri iyo gahunda.”

Lady Gaga, yaherukaga gutaramira muri Burezili mu 2012, akaba yari yongeye kugaruka muri iki gihugu mu rwego rwo kwamamaza album ye ya munani yise Mayhem.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.