Perezida wa Tanzaniya yasezeranyije iperereza ku mpfu zatewe n’imvururu zakurikiye amatora

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko leta izakora iperereza rirambuye ku mvururu zabaye mu cyumweru cy’amatora, nyuma y’ibirego bivuga ko ubuyobozi bwakoresheje ingufu z’umurengera mu kuburizamo iyo myigaragambyo ikomeye.

Akanama gashinzwe amatora muri Tanzaniya katangaje ko Perezida Samia yatsinze amatora ya perezida yo mu kwezi gushize ku majwi 98%. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze gutanga ibirego bavuga ko ibyavuye mu matora ari “uguha inkwenene demokarasi.” Nyuma y’iyo myigaragambyo, abantu nibura 240 bashinjwe ubugambanyi.

Perezida Samia yashinze komisiyo yo gukora iperereza ku mvururu, anasaba abashinjacyaha “guca inkoni izamba” ku batawe muri yombi bijyanye n’urwo rugomo. Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”

Ibi byatangajwe hashize iminsi komiseri mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu, Volker Türk, asabye abayobozi ba Tanzaniya gukora iperereza ryuzuye kandi rinyuze mu mucyo ku makuru y’ubwicanyi n’andi mahonyorwa akomeye y’uburenganzira bwa muntu, byabaye mu gihe na nyuma y’amatora yo ku itariki ya 29 Ukwakira uyu mwaka.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko abantu babarirwa mu magana bashobora kuba barapfiriye mu mvururu zakurikiye ayo matora. Ariko abayobozi ntibaratangaza umubare w’abapfuye.

Mu ijambo rye yashyikirije inteko ishingamategeko ku wa gatanu, Perezida Samia yasabye abashinjacyaha gutekereza ku kugabanya cyangwa gukuraho ibirego ku bantu bashobora kuba barijanditse mu mvururu batabanje gusobanukirwa neza ibyo bari barimo gukora.

Yagize ati:“Ndabizi ko urubyiruko rwinshi rwatawe muri yombi ruregwa ubugambanyi. Ntirwari ruzi byuzuye ibyo rwari ruri kwishoramo.”

Nk’umubyeyi ndetse n’ureberera iki gihugu, Perezida Samia yategetse inzego zishinzwe umutekano, cyane cyane ibiro bya DPP (ibiro bikuru by’ubushinjacyaha), “guca inkoni izamba.”

Perezida Samia, ufite imyaka 65, yanasabye amashyaka ya politike guhura no kuganira ku buryo bwo gukora politike hatabayeho kugirira nabi igihugu. Yashimangiye kandi umuhate we wo gutangiza igikorwa cyo gushyiraho itegekonshinga rishya.

Iyo myigaragambyo, yateguwe n’urubyiruko, yasanishijwe n’uburyo bwo gukusanya imbaga bwakozwe ahandi ku isi, buzwi cyane ku rubyiruko rwa Gen Z, bwo kwamagana ubutegetsi bwashinze imizi bwirengagiza ibibazo biriho.

Abasesenguzi bavuga ko nubwo izo mvururu zitigeze zibaho muri Tanzaniya, zabanjirijwe n’umwuka w’ubushyamirane mu bya politike, waranzwe n’amavugurura yatinze gushyirwa mu bikorwa, uburakari bw’urubyiruko, kugundaguranira ubutegetsi bwa CCM, ndetse n’itotezwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mezi yabanjirije amatora, ubuyobozi bwa Tanzania bwakoze mu buryo bwo kwirinda abashaka guhatana na bwo bya nyabyo. Abakuru b’amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi ntibashoboye kwiyamamaza mu matora yo mu kwezi gushize: Tundu Lissu wo mu ishyaka rya CHADEMA yafunzwe akurikiranyweho ibirego by’ubugambanyi, naho Luhaga Mpina wo mu ishyaka ACT Wazalendo yanzwe ku mpamvu za tekinike.

Kuri manda ye ya mbere, Samia yari yarashimwe Tanzaniya n’amahanga ubwo yemereraga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora inama no kunenga ubutegetsi nta bwoba bw’ingaruka zikomeye. Yasezeranyije kongera gufungura Tanzaniya ikagendwa n’amahanga binyuze mu ntero ye yise “4R”: ubwiyunge (Reconciliation), kwihangana (Resilience), kongera kubaka (Rebuilding) n’amavugurura (Reform).

Ariko mu gihe gito mbere y’amatora, urukurikirane rw’ibikorwa byo guta muri yombi hamwe n’ubwicanyi bwakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi byashegeshe igihugu, bisenya icyizere cy’uko hazaba amavugurura n’ubwiyunge.