Abanyarwanda bemerewe kwinjira muri Liberia badasabwe visa

Abanyarwanda bemerewe kujya muri Liberia badasabwe visa nyuma yo gushyira mu bikorwa amasezerano yo gukuraho viza yasinywe hagati ya Liberia n’u Rwanda mu kwezi kwa Nzeri.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe ku wa 11 Ugushyingo, ryasinyweho na Komiseri Mukuru wa Serivisi y’Abinjira n’Abasohoka muri Liberia (LIS), Elijah F. Rufus.

Ibi kandi byemejwe ku wa 14 Ugushyingo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, aho cyatangaje ko Liberia yafashe intambwe ikomeye mu gukomeza umubano wa dipolomasi na Rwanda, itangaza ko Abanyarwanda bazajya binjira muri Liberia batabanje gusaba viza.

Iki kigo cyagize kiti: “Icyo cyemezo gituma Abanyarwanda bashobora kujya no kuva muri Liberia batabanje gusaba viza, nyuma y’amasezerano yo gukuriranaho viza yasinywe hagati y’ibihugu byombi ku wa 10 Nzeri 2025.”

Muri icyo cyemezo, Serivisi y’Abinjira n’Abasohoka muri Liberia (LIS) izajya iterera kashe yo kwinjira ku Banyarwanda bageze ku mipaka yose yaba iyo mu kirere, ku butaka no mu mazi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda cyavuze ko iki cyemezo kigamije guteza imbere ubumwe bw’akarere, kongera ubufatanye, no guteza imbere ihuriro ry’ubukungu, imibereho myiza ndetse n’imibanire y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ati: “Iki cyemezo gitegerejweho guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no guhanga amahirwe mashya y’ubufatanye hagati ya Liberia n’u Rwanda. Mu gukuraho ibisabwa byo kubona viza, ibihugu byombi birimo gutanga ubutumwa bukomeye bugaragaza ubushake bwo gushyira hamwe no kongera ubufatanye mu karere.”

Nk’uko Rufus abisobanura, politiki yo gukuraniraho viza ni kimwe mu bigaragaza ubushake bwa Liberia mu guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika.

Aya masezerano kandi yashyizeho komisiyo ihoraho ishinzwe gukurikirana ubufatanye hagati y’u Rwanda na Liberia.

Iki cyemezo kije mu gihe U Rwanda na Liberia bisanganywe umubano mwiza haba mu bijyanye na politiki cyane cyane mu bufatanye hagati y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi, uburezi aho amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda usangamo abanyeshuri baturutse muri Liberia n’ibindi.