Mu muhango wo kurahirira manda nshya y’imyaka 5 yatorewe tariki ya 15 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yavuze mu myaka 30 ishize u Rwanda rwageze kuri byinshi gusa ko rwifuza kugera kuri byinshi birenze kubera ko atazabikora wenyine ahubwo azabifatanya n’abanyarwanda bamuhaye icyizere.
Ibi yabivugiye kuri stade Amahoro i Remera, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024.
Perezida Kagame yibukije ko mu bihe byo kwiyamamaza harimo intero yavugwaga kuri benshi igira iti “Ni wowe”.
Ashingiye kuri iyi ntero yavuze ko atari we wenyine ahubwo ko azabifatanya n’Abanyarwanda.
Ati: “Mu bihe byo kwiyamamaza twagiye twumva intero kuri benshi kandi kenshi yagiraga iti ni wowe. Ariko muby’ukuri si njye njyenyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe. Ubu tugomba kongera kureba imbere ahazaza. Mu myaka 30 ishize twageze kuri byinshi kandi byiza. Ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere.”
Yavuze ko iyi manda nshya ari intangiriro yo gukora ibirenze Abanyarwanda bifuza kandi ku bufatanye nabo bizagerwaho.
Ati, “Iyi manda nshya rero, ni Intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho. Kuki se n’ubundi tutarenza ibyo twakoze? Kubitekereza ntabwo ari ukurota kuko birashoboka kandi bizashoboka. Twabikora kandi tuzabikora, icy’ingenzi muri byose nuko turi hamwe kandi turi umwe.”
Yongeyeho ko Abanyarwanda bamuhaye amahirwe yo kubakorere, no gukorana nabo kandi ibyo abanyarwanda bifuza byose bazabigeraho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ayoboye u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Pasiteri Bizimungu wari umaze kwegura kuri uwo mwanya.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, indahiro ya Perezida wa Repubulika yakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga. Kuri ubu ikaba yakiriwe na Dr. Ntezilyayo Faustin uyoboye uru rwego muri iki gihe.
