Perezida Biden yahamijeko iyo yiyamamaza aba yaratsinze Trump

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’, Perezida ucyuye igihe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko yari kuba yaratsinze Donald Trump mu matora rusange aherutse kuba mu Ugushyingo 2024.

Biden yasubije ibi nyuma ko kubazwa niba yicuza kuba atariyamamaje mu matora aherutse kuba muri Amerika.

Umunyamakuru yagize ati “Bwana Perezida, ese wicuza icyemezo wafashe cyo kutiyamamariza manda ya kabiri? Ese utekereza ko byorohereje uwakubanjirije kuba ari we ugusimbura?

Perezida Biden Mugusubiza nawe yagize ati “Simbitekereza. Ndatekereza ko nari kuba naratsinze Trump, Ndakeka kandi ko Kamala (Harris) nawe yari kuba yaratsinze Trump.”

Muri iki kiganiro kandi Biden yavuze ko ubwo yarekaga kwiyamamaza yari afite icyizere ko Harris yashoboraga gutsinda Trump mu matora.

Uretse ibyo kandi yanavuze ko visi perezida we “afite ubushobozi buhagije bwo kongera kwiyamamaza” mu myaka ine iri imbere, niba abishaka.

Gusa Harris we ntaragaragaza niba azongera gushaka kwiyamamariza umwanya wa perezida cyangwa undi mwanya uwo ari wo wose w’ubuyobozi bwatorerwa.

Biden, ufite imyaka 82, yikuye mu guhatanira kuyobora Amerika mu kwezi kwa Nyakanga 2024 bitewe n’impamvu zitandukanye abo bari bahanganye nawe bamushinjaga zirimo kugira ubushobozi buke mu miyoborere bitewe n’imyaka afite, kugira uburwayi bwa hato na hato, gukoresha amafaranga menshi mu kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID 19 bigateza guta agaciro k’amafaranga y’icyo gihugu n’ibindi.

Ibyo byatumye afata icyemezo cyo guhitamo Visi Perezida Kamala Harris ngo abe ariwe uzahagararira ishyaka ry’Abademokarate.

Icyakora Perezida Biden avuga ko yahisemo kwikura mu matora ageze hagati kubera gushaka kubungabunga ubumwe bw’Ishyaka ry’Abademokarate.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.