Perezida wa Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika, Joseph R. Biden, Jr.  yashyizeho itsinda rizahagararira igihugu ayoboye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunzwe ubumwe za Amerika, tariki ya 3 Mata 2024 ‘White House’ itsinda rizahagararira Amerika rizaba riyobowe na Perezida wa 42 wa Amerika, Hon. William Jefferson Clinton ‘wamenyekanye nka Bill Clinton’

Uretse Clinton kandi, iryo tsinda rizaba ririmo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, Hon. Mary Catherine Phee, Umunyamabanga wungirije w’Ibiro bya Leta bishinzwe umubano n’ibihugu bya Afurika, Hon. Casey Redmon, na Monde Muyangwa.

Uyu muhango uteganyijwe kubera i Kigali, tariki ya 7 Mata 2024 aho Abanyarwanda bazatangira icyumweru cy’icyunamo.

Perezida Clinton uzahagararira Amerika mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi niwe wari uyoboye Leta zunzwe Ubumwe za Amerika ubwo Jenoside yakorwaga mu Rwanda, kuko yayoboye Amerika kuva mu 1993 kugeza 2001.