Papa Fransisiko yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere nyuma y’ibyumweru bibiri avuye mu bitaro yavuriwemo umusonga w’ibihaha byombi.
Yinjiye mu mbuga ya Kiliziya Mutagatifu Petero i Vatikani kuri iki Cyumweru, ari mu igare ry’abafite ubumuga, kugira ngo asuhuze imbaga y’abantu bamwakirije amashyi n’ibyishimo.
Papa Fransisiko w’imyaka 88, ntiyigeze yongera kugaragara mu ruhame kuva ku itariki ya 23 Werurwe, ubwo yasuhuzaga abakirisitu umwanya muto mbere yo kuva mu bitaro bya Gemelli i Roma, aho yari amaze ibyumweru birenga bitanu yitabwaho n’abaganga ku ndwara yamuzahaje kurusha izindi mu buzima bwe bw’imyaka 12 amaze ari Papa.
Mu buryo butunguranye kuko bitari byatangajwe mbere, Papa yaje mu mbuga ya Mutagatifu Petero hafi ya saa sita z’amanywa, ubwo Igitambo cya Misa cyahumuzaga.

Ageze imbere ya Alitari y’aho Misa yaturiwe, Papa Fransisiko yazamuye akaboko asuhuza imbaga y’abantu, mbere yo kuvuga amagambo make.
Mu ijwi rituje Papa yagize ati: “Mugire icyumweru cyiza mwese. Murakoze cyane.”
Papa yamwenyuraga ubwo yasuhuzaga imbaga y’abantu. Nubwo ijwi rye ryari rigifite intege nke, ryumvikanye riruta uko ryari rimeze ku itariki ya 23 Werurwe, ubwo yari akuwe mu bitaro.
Ubusanzwe Papa Fransisiko aturira isengesho buri cyumweru saa sita mu mbuga ya Mutagatifu Petero. Ariko ntiyabashije kongera kubikora kuva ku itariki ya 9 Gashyantare, mbere y’uko ajyanwa mu bitaro.
Yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 14 Gashyantare kubera inkorora ikomeye yaje kuvamo umusonga w’ibihaha byombi (double pneumonia), indwara ikomeye cyane kuri we kuko akiri umusore yigeze kurwara indwara izwi nka ‘pleurisy’, ibyanamuviriyemo ko igice cyo ku ruhande rumwe rw’igihaha gikurwaho.
Misa yo kuri iki Cyumweru yari igice k’ibirori bidasanzwe byo guha icyubahiro abakozi bakora mu nzego z’ubuzima. Mu butumwa bwanditse bwashyizwe ahagaragara na Vatikani nyuma ya saa sita, Fransisiko yavuze ko yumvise ko Imana iri hafi ye igihe yari mu bitaro.
Muri ubwo butumwa Papa yagize ati: “Ndasaba Uhoraho ko urwo rukundo rwe rugera ku bababaye bose no ku babitaho bose.”
Abaganga basabye Papa Fransisiko kuruhukira mu nzu ye i Vatikani nibura amezi abiri, kugira ngo akire neza, kandi Vatikani yakuyeho imihango yose yari iteganyijwe kuri kalendari ya Papa.
Vatikani ntiritangaza niba Papa azashobora kuyobora ibirori byo ku itariki ya 20 Mata ku munsi Mukuru wa Pasika, umunsi w’ingenzi mu mwaka w’Abakristu.
