Papa Leo XIV arateganya gusura ibihugu bine bya Afurika muri Werurwe 2026

Karidinali Fridolin AMBONGO, Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afurika yatangaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2026, Papa Leo XIV azagirira uruzinduko ku mugabane wa Afurika, aho azasura ibihugu bine ari byo: Alijeriya, Kameroni, Angola na Guinée Equatorial.

Nkuko bitangazwa na Kinyamateka, Ikinyamakuru cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ibi Karidinali Ambongo yabitangaje nyuma yo kwakirwa na Papa Leo XIV kuwa 17 Mutarama 2026.

Kardinali Ambongo yari kumwe na Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika iherutse gutorerwa mu Rwanda mu Nteko rusange y’iri huriro yabaye tariki 30/7 kugera tariki 4/8/2025. Iyi Komite yaboneyeho no kugeza kuri Papa Leo XIV imyanzuro yavuye muri iyi nama.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes