Pakistani irateganya kwihorera ku bitero by’u Buhinde

Umwuka w’ubushyamirane hagati y’u Buhinde na Pakistan ukomeje gufata indi ntera kuko Pakistani yatangaje ko iteganya kwihorera nyuma y’ibitero bishya by’u Buhinde.

Nk’uko bitangwazwa na The Guardian, ibibuga by’indege byafunzwe kandi imyitozo y’umutekano irimo gukorwa mu mijyi iri ku mipaka nyuma y’ibindi bitero by’u Buhinde byaje bikurikira ibyari byakozwe ku wa Kabiri.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ati: “Ndahiriye ku izina ry’abaguye ku rugamba ko tuzihorera ku maraso ya buri musirikare wacu wapfuye.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko u Buhinde bugabye ibitero by’indege za gisirikare n’indege zitagira abapilote (drones) byahitanye abantu 31 hirya no hino muri Pakistan.

Ibitero byagabwe ahantu icyenda, harimo bine byo mu gace ka Punjab muri Pakistan. Ibi ni byo bitero bikomeye u Buhinde bugabye kuri Pakistan mu myaka myinshi ishize.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, abayobozi ba Pakistan bavuze ko urwego rwabo rw’ubwirinzi bw’ikirere rwarashe drone y’u Buhinde yageragezaga kwegera ikibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Lahore hafi y’umupaka. U Buhinde ntacyo bwahise butangaza kuri ayo makuru.

Mu bihugu byombi, indege zose zahagaritswe n’ibibuga by’indege birafungwa. Muri Pakistan, indege zose zivuye cyangwa zijya Karachi, Lahore na Sialkot zahagaritswe kugeza ku wa Kane nimugoroba.

Mu majyaruguru y’u Buhinde, ibibuga by’indege birenga 20 byafunzwe kugeza ku wa Gatandatu.

Mu gace ka Sindh muri Pakistan, gahana imbibi n’u Buhinde, habayeho gutangaza ibihe bidasanzwe mu bitaro byose no mu bigo by’ubuzima, kandi impushya zose z’abaganga n’abakozi bunganira abaganga zahagaritswe, nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ubuzima muri ako karere.

Mu mujyi wa Amritsar mu Buhinde, uri hafi y’umupaka wa Pakistan (mu birometero 32), habaye imyitozo ya kabiri y’umutekano ndetse habaho no kuzimya amatara by’akanya gato ku wa Gatatu nijoro, abaturage basabwa kuba maso.

Intara z’u Buhinde za Rajasthan na Punjab, zose ziri ku mipaka, zashyizwe ku rwego rwo hejuru rw’ubwirinzi, polisi yose yambuwe ikiruhuko, inzego zishinzwe umutekano ku mupaka zahawe amabwiriza yo kurasa umuntu wese ugaragayeho ibikorwa bikekwa. U Buhinde bwanakoresheje uburyo bwo kurwanya drones hafi y’umupaka.

Minisitiri w’Intebe Sharif yise ibi bitero by’u Buhinde “intambara ishyizwe mu bikorwa”, naho abayobozi bakuru b’igisirikare na ba minisitiri batangaza ko Pakistan izihorera. Ariko kugeza mu gitondo cyo ku wa Kane, uburyo izihoreramo ntabwo bwari bwatangazwa.

Bamwe mu ba minisitiri bavuze ko kuba Pakistan yararashe indege eshanu za gisirikare z’u Buhinde, zirimo eshatu zo mu bwoko bwa Rafale zikorwa n’u Bufaransa, ari intambwe ya mbere yo kwihorera. Ariko abandi bavuze ko igisubizo cyuzuye cya Pakistan kitaratangazwa.

Birazwi ko icyemezo cya nyuma kijyanye n’uko Pakistan izihorera kizafatwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Asim Munir, uri gusunikirwa n’umubare munini w’abaturage basaba ko yerekana ubudahangarwa ku Buhinde.

Ba minisitiri mu Buhinde bavuze ko ibyo bitero ari igihano ku ruhare Pakistan ishinjwa mu gitero cy’iterabwoba cyabereye mu gace ka Kashmir muri Mata 2025, cyahitanye abantu 26. Icyakora Pakistan ihakana uruhare urwo ari rwo rwose muri icyo gitero.

U Buhinde buvuga ko ibitero byo ku wa Gatatu byibasiye “ibikorwa remezo by’imitwe y’iterabwoba”, birimo ibigo by’amahugurwa n’inzu z’abayobozi b’imitwe yagiye ikora ibitero bikomeye mu Buhinde mu myaka 20 ishize.

Bwanasobanuye ko nta kigo cya gisirikare cya Pakistan cyagabweho igitero, ko ibyo bakoze byari “byapimwe, bitari iby’umujinya.”

Ariko Pakistan yo yahakanye ko imitwe y’iterabwoba ariyo ikorera ahagabwe ibyo bitero, ivuga ko byahitanye abaturage basanzwe gusa.

Umuryango mpuzamahanga wagaragaje impungenge, usaba impande zombi kugabanya ubushyamirane. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, yageze i Delhi ku wa Kane mu gitondo aho agomba kugirana ibiganiro n’uhagarariye u Buhinde. Yari aherutse gusura Pakistan, kandi yatangaje ko Iran yiteguye kuba umuhuza hagati y’ibihugu byombi.