Diyosezi Angilikani ya Shyogwe yaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, Diyosezi Angilikani Shyogwe yaremeye Rubangura Manzi Isaie kugira ngo akomezanye n’Abanyarwanda mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Iki gikorwa cyari cyahujwe no Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rwa Diyosezi ya Shyogwe cyitabiriwe n’abarimo Depite Barthelemy Kalinijabo, Jacqueline Kayitare uyobora Akarere ka Muhanga, Musenyeri Luis Pasteur Kabayiza uyobora Diyosezi ya Shyogwe, abahagarariye inzego n’umutekano n’abandi.

Musenyeri Louis Pasteur Kabayiza, Umwepisikopi wa Diyosezi Angilikani ya Shyogwe avuga ko inka yatanzwe ari iyo kwifuriza iterambere uwayihawe.

Yagize ati “Mu muco Nyarwanda iyo uhaye umuntu inka, uba umwifuriza iterambere. Uwo twaremeye yari afite igicaniro cyazimye agiye kongera gucanira, tumwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima.”

Rubangura Manzi Isaie wahawe inka y’amafaranga asanga ibihumbi 500,000, avuga ko iyi nka izamufasha guteza umuryango we imbere kandi nawe akaba azagira uruhare mu guteza imbere abandi.

Ati “Iyi nka mpawe nk’umuntu utishoboye, izamfasha kubona ifumbire, amata no kubyara izindi nka zizamfasha guteza imbere umuryango wanjye kandi bikaba bizatuma nanjye ngira uruhare rwo guteza imbere abandi.”

Biteganyije ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikomeza hirya no hino mu gihugu kuzageza tariki ya 4 Nyakanga 2025 ubwo iminsi ijana yagenewe kwibuka izaba irangiye.

Umwanditsi: Etienne Munyakazi