Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025, Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yatangaje ko yiteguye kuba umuhuza hagati y’abayobozi b’ibihugu biri mu ntambara, avuga ko ubwe azakora ibishoboka byose kugira ngo amahoro aganze ku Isi.
Ibi umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabigarutseho mu ijambo yavugiye imbere y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika zo mu Burasirazuba bateraniye i Vaticani, mu birori byateguriwe Kiliziya 23 z’Iburasirazuba, ziherereye mu Burayi bw’i Burasirazuba, Uburasirazuba bwo hagati, Ubuhinde, ndetse no mu bice bya Afurika.
Leo, watowe mu cyumweru gishize ngo asimbure Papa Fransisko witabye Imana ku wa 21 Mata, amaze gutanga ubutumwa bwinshi busaba amahoro. Amagambo ye ya mbere yabwiye imbaga yari iteraniye mu mbuga ya Mutagatifu Petero ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Kiliziya y’abayoboke basaga Miliyari 1.4 ku Isi, yagiraga ati: “Amahoro abane namwe mwese.”
Yongeye kugaruka kuri icyo kibazo ubwo yaganiraga nabo bayoboke ba Kiliziya Gatolika zo mu Burasirazuba, cyane ko zimwe zikorera mu bihugu birangwamo intambara n’amakimbirane adashira nka Ukraine, Siriya, Libani na Iraki, kandi ugasanga Abagatorika baho bakunze gutotezwa kubera umubare muto wabo.
Umushumba wa Kiliziya yabasabye gusenga basabira amahoro, yongeraho ati: “Ku ruhande rwanjye, nzakora ibishoboka byose kugira ngo aya mahoro aganze.”
Papa Leo yagize ati: “Vaticani ihora yiteguye gufasha guhuriza hamwe abanzi, imbonankubone, kugira ngo baganire, bityo abaturage bo hirya no hino bongere kugira ibyiringiro no kugarurirwa agaciro bakwiriye, agaciro k’amahoro.”
Yakomeje agira ati: “Intambara ntigomba na rimwe gufatwa nk’ihame. Intwaro zishobora kandi zigomba gucecekeshwa, kuko ntizikemura ibibazo, ahubwo zirushaho kubikomeza. Abandika amateka nyayo ni abaharanira amahoro, si ababiba imbuto z’ububabare.”
Yongeye ati: “Abatuye isi bifuza amahoro, kandi ndasaba abayobozi babo mbikuye ku mutima: mureke duhure, tuganire, tuganire tugere ku bwumvikane!”
Papa Leo XIV yasabye abategetsi ko badakwiye kureba amahoro nk’igikoresho cya politiki, ahubwo ko ari inshingano za muntu zishingiye ku kubaha agaciro k’ikiremwamuntu.
