Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2023, Abagize umushinga Women Progress Family (WPF) basuye abanyeshuri baterwa inkunga n’uyu mushinga biga mukigo cya G.S Kaganza babaha inama zizabafasha gutsinda amasomo yabo neza.

Uyu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abana babakobwa ndetse n’abagore batishoboye byumwihariko abatuye mu cyaro bagafashwa kwiteza imbere ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo muri rusange.

Urwunge rw’amashuri rwa G.S Kaganza ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rumwe mu bigo byinshi byatoranyijwe gukorerwamo  ni uyu  mushinga.

Aganiriza aba banyeshuri, Mutuyimana Carine, umwe mubagize uyu mushinga wa Women Progress Family (WPF) yabagiriye inama yo kurangwa n’ikinyabupfura kugira isuku, kwiga bafite intego, ndetse no kwirirwa inda zitateguwe.

Ati” bakobwa bacu igihugu kibitezeho byinshi , murasabwa kumenya ko kugira isuku ndetse no kurangwa n’ikinyabupfura ari rumwe mu rufunguzo rw’iterambere.

Yongeyeho ati” mwirinde kandi ababashuka babashora mu ngeso mbi z’imibonano mpuzabitsina, mwige mufite intego yo kwieza imbere ndetse no guteza imbere igihugu cyanyu “

Ibi kandi byagarutsweho na Mukantwari Josiane ndetse na Rukundo Jean Pierre babwiye aba banyeshuri ko iyo ufite intego wirengagiza ibiguca intege byose ugakurikira icyo ushaka ndetse ko bagomba gushyira imbaraga mu kwiga bagatsinda neza.

Mukantwari Josiane

Setina Henriette   umwe mu bakobwa batishoboye barihirwa ni uyu mushinga yavuze ko bishimiye gusurwa ni uyu mushinga ubarihira amashuri ahamya ko inama bahawe zari zikenewe nabo bagiye kuzishyira mu bikorwa.

Ati” Ndashimira uyu mushinga wiyemeje kuturihira amashuri  ndetse ukanakomeza kudukurikirana mu masomo yacu,  Inama twagiriye uyu munsi ni ingirakamaro , icyo nabizeza ni uko tugiye  kuzikurikiza “.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kaganza, Gatari Jean Baptiste yashimiye umusanzu uyu mushinga ukomeje gutanga mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ndetse anasaba abanyeshuri barihirwa ni uyu mushinga kubyaza umusaruro amahirwe bagize.

Umuyobozi w’ishuri rya G.S Kaganza, Gatari Jean Baptiste

Yagize ati “turashimira uyu mushinga kandi tuzakomeza no kubashimira kubw’igikorwa kiza bazanye mu kigo cyacu. Nta gihe kinini tumaranye ariko uyu muryango wagiye ukurikirana abana bacu btari ukubishyurira gusa ahubwo no gukurikirana imyigire yabo,

Yakomeje agira ati”    Icyo nabwira abanyeshuri ni uko bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe   kuko ni amahirwe akomeye, bakiga bashyizeho umwete ndetse no gushyira mubikorwa inama bagirwa n’umushinga.

Kugeza ubu , uyu  mushinga urihira amafaranga  y’ishuri abana b’abakobwa 50 muri iki kigo cy’amashuri cya G.S Kaganza.