Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot yatangaje ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo Irushanwa ryo guhatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda rigaruke.

Ibi Nyampinga Ameloot yabitangarije ICK News mu kiganiro cyihariye cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024.

Uyu mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda avuga ko Miss Rwanda yateje imbere abana b’abakobwa benshi bityo ko ari ingirakamaro kuba yagarurwa.

Ati “Ntekereza ko irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda ryagiriye umumaro munini abana b’abakobwa ku buryo nibwira ko byaba ari ingenzo cyane riramutse rugaruwe.”

Nyampinga Ameloot anagaragaza kandi ko Miss Rwanda yari imeze nk’inzira yo kwereka abana b’abakobwa ndetse n’Abanyafurika muri rusange ko bashobora kugera kuri byinshi bifuza batarinze kujya mu bihugu by’amahanga.

Ati “Njyewe mbona ririya rushanwa ryari rimeze nk’iritanga ubutumwa ku bana b’abakobwa n’aba Afurika ko bagera kubyo bifuza byose mu bihugu byabo.”

Ibi nibyo ashingiraho avuga ko mu gihe cyose ubumenyi bwe bwakenerwa, yiteguye kubutanga mu gihe irushanwa ryaba rigaruwe.

Ati “Nshobora no kuba nakoresha ubumenyi cyangwa ubuhanga bwanjye baramutse bakeneye ko twakorera hamwe.”

Ubwe ku giti cye yavuze ko yifuza kuzaza mu Rwanda akagira umwanya wo kuganira n’abandi ba Nyampinga ndetse n’abashinzwe gutegura Miss Rwanda bakicara hamwe maze bakaganira ukuntu iri rushanwa ryakongera kubaho.

Ati “Mfite icyizere ko umunsi umwe nzagaruka hano mu Rwanda maze nganire n’abandi ba Miss harimo uwa 2020, 2021, 2022 ku buryo bwo kugarura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ryongere ribeho riyobowe n’abantu babikwiye kandi rifite n’intego nziza nkuko ryahoze.”

Ku wa 10 Gicurasi 2022, nibwo iyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kuri ubu yahinduwe Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yafashe umwanzuro wo guhagarika irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguraga Miss Rwanda, Bwana Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) atangiye gukorwaho iperereza ku byaha yari akurikiranyweho birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka yari yagiye itambuka.

Muri 2009 nibwo Irushanwa ryo guhitamo Nyampinga w’u Rwanda ryongeye gusubukurwa kuko ryaherukaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe (2009) ryari ryateguwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Nyuma y’imyaka ibiri, muri 2012 nibwo ryongeye kuba nabwo riteguwe na leta ifatanyije n’abigenga.

Kuva mu 2014, Rwanda Inspiration Back Up yayoborwaga na Ishimwe Dieudonné uzwi ku mazina ya Prince Kid yatangiye gutegura iri rushanwa nyuma yo gutsindira isoko, ndetse kuva icyo gihe niyo yonyine yariteguye kugeza rihagaritse muri 2022.