Tariki 10 Nzeri 2024, nibwo Nyampinga w’Ububiligi wa 2024, Kenza Johanna Ameloot, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’abana b’abanyeshuri ubona ko banezerewe.
Iyi foto yayikurikije ubutumwa busaba abakorera ingendo muri Afurika bagamije gufata amafoto ababaje y’abana ngo bayakoreshe mu nyungu zabo bwite ko bidakwiye. Yagaragaje ko no muri Afurika haba abana bishimye ndetse ko byagakwiye kuba isomo ku bindi bihugu by’amahanga.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa ICK News impamvu yasangije abamukurikira buriya butumwa, Nyampinga Kenza yavuze ko yanga kubona hari abafata amafoto y’ibintu bibi bakajya kuyakoresha mu nyungu zabo bwite.
Ati “Ngerageje kuvugisha ukuri ni uko mbyanga cyane, nanga kubibona rwose kuko iyo mbibonye birandakaza, ndetse rwose birandemerera cyane.”
Miss Kenza akomeza avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka washize yahuye n’abana bishimye bitari ku mafoto ahubwo bishimye no mu buzima busanzwe.
Ati “Ubwo mperuka mu Rwanda mu mwaka washize, natemebereye hafi igihugu cyose. Nahuye n’abana bishimye bitari ku mafoto gusa, bakina, icyo gihe nanjye nari nishimye.”
Yongeyeho ko rimwe na rimwe hari abanyamahanga baza ku mugabane wa Afurika bakagaragaza ko uwo mugabane urangwa n’ubukene, agahinda n’uburwayi n’ibindi.
Ati “Ibyo ntacyo bifasha abana ndetse n’umugabane muri rusange.” We avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we yerekana indi shusho nziza ya Afurika itajya yerekanwa n’abo banyamahanga.
Ati “Nibura ndashaka kugerageza kumvisha Ababiligi ndetse n’abantu bankurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ibyo atari bwo buryo bwiza bwo gufasha abandi ndetse nta n’icyo bihindura rero, kandi ndifuza kubyerekana mu buryo bwiza.”
Uretse ibyo kandi, Nyampinga Kenza avuga ko impamvu akora ibikorwa nka biriya ari ukwereka Abanyarwanda bagenzi be ko abikorera urukundo akunda igihugu cye.
Miss kenza yaboneyeho kugenera ubutumwa Abanyarwanda nk’igihugu cye ndetse anahishura ko ari kwiga Ikinyarwanda.
Ati “Ubutumwa bwanjye ni uko ntewe ishema n’igihugu cyanjye. Iyo nje hano buri mwaka mpura n’abantu benshi bo mu muryango wanjye, nkavugana n’abantu benshi yewe nkumva nkanamenya icyo bamvugaho. Ubu ni nayo mpamvu natangiye kwiga Ikinyarwanda.”
Miss Kenza Johanna Ameloot ni umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, uvuka ku mubyeyi w’umunyarwandakazi witwa Gakire Joselyne naho Se akaba ari Umubirigi.