Ushobora kuba uzi umuntu ukunda gutonganya ibikoresho bye, cyangwa se akagaragariza amarangamutima ibindi bintu bitari abantu.
Kimwe mu byo abashakashatsi bahurizaho ku gitera umuntu kwitwara gutya, ni ‘anthropomorphism’.
Anthropomorphizing ni uburyo bwo gutwerera imyitwarire, cyangwa ibyiyumvo by’umuntu ku nyamaswa cyangwa ibindi bintu bidashobora kumva amarangamutima nkay’abantu.
Ubushakashatsi bugaragaza ko amarangamutima y’abantu bafite anthropomorphism aba ku bintu bitabereka ko nabyo byayagize. Usanga bagirira amarangamutima inyamaswa, ibimera, ibikoresho n’ibindi bintu bidafite ubuzima.
Aba bantu kandi bakunda kureba amashusho cyangwa se n’ibindi bintu muri terefoni zabo, hanyuma bakumva ari byo bibashimishije kuruta abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Dr. Melissa Shepard, umuganga w’indwara zo mu mutwe muri leta ya Maryland ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko aba bantu bagerageza gusanisha ibintu n’abantu nka kimwe mu bibafasha kumva ko nabo bafite aho babarizwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, muri make bituma bumva batigunze.
Impamvu nyakuri abantu bashobora kwitwara gutya ntabwo iramenyekana neza, ariko abahanga mu mitekerereze ya muntu bakeka ko rimwe na rimwe, aya marangamutima ashobora guterwa n’uko umuntu yaba afite ikintu amaranye igihe kirekire hanyuma akagera aho akagifata nk’ikintu gifite agaciro mu buzima bwe.
Muganga Kim Egel, akaba n’umushakashatsi mu by’imibanire n’imiryango muri California, icyo kintu gishobora kuba kimwibutsa ibihe byashize mu buzima bwe.
Uyu mushakashatsi kandi akomeza avuga ko nta muntu utagira ibintu bimukora ku mutima ari nayo mpamvu ko ari ibisanzwe ko ibi umuntu yabikora gusa ko hari abashobora kubikora kurusha abandi kubera impamvu zimwe na zimwe bityo bikavugwa ko bafite ‘anthropomorphism.’
Ibi bishobora kuba ishusho y’imitekerereze ya muntu yamwerekeza ku kugirira amarangamutima ikintu, nko guha ikintu amarangamutima umuntu yumvise mu gihe cyashize, nko kubura umuntu muba muri kumwe ugasanga uri wenyine, mbese umubano akeneye ntawubone mu bantu.
Harigihe abantu bamwe batekereza ko aribo bonyine gusa bibaho, ariko hari n’abandi bantu benshi babigira. Icyakora bamwe batekereza ko bakunze ibi bintu bidafite ubuzima bitewe n’uko babayeho mu bwana bwabo cyangwa se amarangamutima bagize ubwo bari abana, nko kuba batarabashije kwitabwaho mu gihe bari babikeneye.
Hari indwara y’ubuzima bwo mu mutwe izwi nka delusional companion syndrome, aho abantu bashobora kugira amarangamutima cyangwa impuhwe mu buryo bukabije cyane, kandi bakabigirira ibintu ariko nabo bazi ko ibyo bintu nabyo bibafitiye amarangamutima.
Aya marangamutima ariko ni gake cyane abaho ugereranyije na anthropomorphism, nk’uko Shepard abivuga.
Shepard kandi avuga ko anthropomorphism yayibonye cyane mu barwayi bafite ibibazo by’imitekerereze bishobora no kugira izindi ngaruka mu buzima.
Shepard asaba abantu bagira anthropomorphism kwirinda ibikorwa bimwe nabimwe bitera ayo marangamutima.
Akomeza agira inama umuntu kwegera inzobere mu buzima bwo mu mutwe mu gihe asanze afite anthropomorphism ku kigero cyaho yirinda ibikorwa bimwe na bimwe bitera ibyiyumvo (feeling).
Shepard agira ati “Akenshi ni ikintu gisanzwe abantu bakora, kandi akenshi, birashoboka ko cyaba ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ufite ibitekerezo byiza rwose… kandi, ni ikimenyetso cyerekana ko ushobora kugirira impuhwe abantu byoroshye. Kandi ni ikintu cyiza rwose, kuko ntekereza ko kidufasha guhuza abantu n’ibintu mu buryo butamenyerewe.”
Uko ikoranabuhanga rya Artificial intelligence (AI) rikomeza kwinjizwa mu buzima bwa buri munsi, hari ubushakashatsi bukorwa ngo harebwe niba chatbot ishobora gutera abantu kugira amarangamutima nk’ayo bagira ku bantu. Ibi byatangajwe na Dr. Marlynn Wei, umuganga w’ubuzima bwo mu mutwe kandi washinze ikigo cy’ubuvuzi bw’imitekerereze muri New York.
Yagize ati “Akenshi, niba iribo (robot) imeze nkumuntu ifite isura nkiy’umuntu, ijwi, imyitwarire cyangwa ivuga nk’umuntu, n’abantu bashobora kuyiyumvamo.”