Ikigo gikora ubushakashatsi mu by’itangazamakuru ‘Neilsen Holding plc’ cyatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 67.1 nibo barebye ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Kamala Harris, bahataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya ABC News, cyabaye mu rukerera rwo ku wa 11 Nzeri 2024.
Nielsen ivuga ko iyi mibare ari i’yabarebeye ikiganiro kuri televiziyo gusa hatabariwemo abakirebeye ku mbuga nkoranyambaga 17 zinyuranye.
Umabare w’abarebye iki kiganiro mpaka uruta uwarebye ikiganiro cyahuje Trump na Biden muri Kamena 2024 kuko cyarebwe na miliyoni 51, ariko ukaba uri munsi y’abarebye icyahuje Hillary Clinton na Donald Trump muri 2016 kuko cyo cyarebwe n’abarenga miliyoni 84.
Hagaragaye ubwiyongere bw’abantu bakuze barebye iki kiganiro kuko muri miliyoni 67.1 z’abakirebye, abafite imyaka 55 kuzamura bangana na miliyoni 41.3, mu gihe abari hagati y’imyaka 35 na 54 bangana na miliyoni 16.9 na ho abafite imyaka iri hagati ya 18-34 bakirebye bangana na miliyoni 6.5.
Nyuma y’ikiganiro, abasesenguzi benshi batangaje ko Harris ari we witwaye neza kurusha Trump cyane ko 63% by’abarebye ikiganiro bemeje ko Harris yitwaye neza.
Nta kindi kiganiro mpaka giteganyijwe hagati ya Harris na Trump, ariko biteganyijwe ko tariki 1 Ukwakira hazaba ikiganiro mpaka cy’abayobozi bungirije, Tim Walz w’Aba-Demokarate na JD Vance w’Aba-Repubulikani.