Nyuma y’amezi arenga ane yari ashize Ikigonderabuzima cya Kibirizi gifite abaforomo batarenze batatu, kuri ubu abahivuriza barashima ko hari icyakozwe kuri icyo kibazo.
Nyuma yo kwiyongera k’umubare w’abaforomo, abaturage bahamya ko kuri ubu imitangire serivisi isigaye yihuta kurusha uko byari bimeze mbere.
Ntirenganya Aimable utuye hafi y’ikigonderabuzima ashima ubuyobozi bw’akarere bwabatekerejeho bukongera umubare w’abaforomo bakava kuri batatu bakagera kuri batanu.
Ntirenganya aimable umwe mu batuye hafi y’ikigonderabuzima cya kibirizi avuga ko kuri ubu service igenda neza batagitinda kwa muganga nkuko byahoze mbere ndetse nimitangire ya serivise nayo isigaye igenda neza
Ati “Kuri ubu turashimira ubuyobozi bwadutekerejeho bukaduha abaganga kuko hari icyo baje gukemura mu bibazo byagaragaraga kuri iki kigonderabuzima birimo kumara amasaha menshi tutarabona umuntu utwitaho.”
Ntakirutimana Eliab uyobora Ikigonderabuzima cya Kibirizi yemeza ko hari ikimaze gukorwa ku kibazo cy’ubuke bw’abaforomo kuko bongerewe abakozi babiri.
Ati “Hari abaganga bagera kuri babiri baduhaye. Kuva aba baganga bagera kuri iki Kigonderabuzima cya Kibilizi hari ikimaze gukemuka, wenda nubwo bitahita birangira ariko hari icyo batwunganiye ugereranije n’umubare wabaga uhari kuri ubu ntabwo abarwayi batinda kuri iki kigonderabuzima.”
Ikibazo cy’ubuke bw’abaganga n’abaforomo kigaragara mu bice binyuranye by’u Rwanda ndetse kubera icyo kibazo, Ministeri y’ubuzima yatangije gahunda ya 4×4, gahunda igamije gukuba kane umubare w’abakora mu buvuzi kuri ubu.
Kugeza ubu, Akarere ka Nyamagabe gafite ibigonderabuzima 19.
