Abaturage bo mu ma santere y’Ifotorero, Bwera, Agatovu, Agakenyeri, Igitanzaniya ndetse nabo mu Agasima yo mu murenge wa Rwimiyaga, akagari ka Rutungu ho mu Karere ka Nyagatare, baribaza impamvu badahabwa umuriro w’amashanyarazi mu gihe amapoto n’imiyoboro iwukwirakwiza iri hafi yabo.
Bamwe mu bahatuye n’abakorera muri izo santere bavuga ko kuba bataragerwaho n’amashanyarazi bigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi no ku iterambere ry’isantere yabo.
Amapoto y’amashanyarazi yageze mu Murenge wa Rwimiyaga muri Gashyantare 2025.
Sibomana Emmanuel, ukora umwuga w’ubwogoshi mu isantere y’Agakenyeri, yagaragaje ko iki kibazo kibabangamiye cyane.
Ati “Kubura amashanyarazi bituma tudashobora gukora imirimo itandukanye y’ubucuruzi nko gukoresha firigo cyangwa mudasobwa. Reba nkanjye ndogosha ariko iyo izuba ritavuye sinkora. Kudahabwa amashanyarazi bituma tutagerwaho na serivisi zigezweho nk’Irembo, ibigo by’imari cyangwa iby’ubuzima bifite ibikoresho bikoresha amashanyarazi, bityo bigatuma dusigara inyuma.”
Murekatete Angelique wo mu Agasima ukora umwuga w’ubudozi bw’imyenda, nawe asanga kwegerezwa amapoto ariko ntibahabwe amashanyarazi biri mu bikomeje kudindiza iterambere ryabo.
Ati “Tubabazwa no kubona insinga z’amashanyarazi zinyura hafi y’isantere yacu ariko twe tutagerwaho n’umuriro. Turasaba ubuyobozi ko natwe twakwibukwa, kuko kutagira amashanyarazi bidindiza iterambere ryacu.”
Ikibazo cyo kutagira amashanyarazi kibangamiye n’abacuruzi bo muri Rwimiyaga nk’uko Hagenimana Jean Dieu abivuga, ngo bakunze guhura n’ibihombo kubera gukinga kare no kutabona uko batanga fagitire ya EBM.
Ati “Turamutse dukorewe ubuvugizi tugahabwa umuriro twatanga serivisi neza nkuko amategeko abigena harimo gutanga fagitire ya EBM, kwishyura imisoro (RRA) ku gihe nta mande duciwe, gukora igihe cyagenwe ku bacuruzi n’amategeko, ndetse n’amavuriro by’umwihariko Pharmacies zakora amasaha yose.”
Gasana Stephen, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yabwiye ICK News ko gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose igenda ishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro bitewe n’ubushobozi n’imiterere y’umushinga.
Ati “Ubu mu karere ka Nyagatare dufite umushinga uzamara amezi 18 uri gutanga umuriro. Iyo umuriro utangwa duhera ku bikorwa bitanga umusaruro rusange nk’ibigo by’amashuri, amavuriro, ibitaro, ibyuma bisya n’ibindi. Ubwo rero ibyo bigo byamaze kuwubona kuko usanga ari bike cyane kandi bikenerwa cyane.”

Yakomeje avuga ko ubu itangwa ry’umuriro rikomeje mu ngo ati: “Igikorwa kirakomeje haba mu ngo ibihumbi 16 ndetse n’ibindi bigo bitarawuhabwa bizawuhabwa mu gihe kingana n’amezi 18.”
Kugeza ubu, Akarere ka Nyagatare gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 700, ingo zifite umuriro w’amashanyarazi ni 76.2%. Uretse uyu mushinga uzaha ingo ibihumbi 16 umuriro w’amashanyarazi, ubuyobozi buvuga ko hari n’undi mushinga uzatangira muri Nzeri nawo witezweho guha umuriro abandi baturage bazaba basigaye.
Umwanditsi: Uwimana Damien Hodari
