Nyagatare: Hatashywe umuyoboro w’amazi ufite agaciro ka miliyoni 309 Frw

Kuwa Kane, tariki ya 14 Kanama 2025, abaturage bo mu Murenge wa Kiyombe ho mu Karere ka Nyagatare bashyikirijwe umuyoboro w’amazi ureshya n’ibilometero 24.

Uyu muyoboro ufite amavomo rusange 30, witezweho kuzageza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi birindwi bo mu tugari twa Gataba, Kabungo ndetse na Karujumba.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yavuze ko uyu muyoboro ari igisubizo cy’igihe kirekire ku buzima bw’abaturage n’iterambere ry’akarere.

Yagize ati:“Amazi ni ubuzima. Twashakaga uburyo abaturage bacu babona amazi hafi yabo, kugira ngo igihe bakoreshaga bajya kuyashaka kigabanuke, bakigabanya bagikoreshe mu bikorwa bibateza imbere.”

Matsiko Gonzague

Abaturage bavuga ko kuva babonye aya mazi hafi, bagiye kugira ubuzima bwiza, kandi bigabanye igihe byabatwaraga bagiye kuvoma ku ivomo rya Nyirangarama.

Mukandoli Speciose wo mu Kagari ka Kabungo yagize ati:
“Twajyaga kuvoma tukamara amasaha abiri. Byatugoraga cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. Ubu amazi ari hafi, bizadufasha mu isuku no mu buzima bwa buri munsi.”

Naho Munyaneza Evariste wo mu Kagari ka Gataba ati:
“Nari nararetse korora kuko amatungo yamaraga iminsi atanywa amazi. Ubu biroroshye, ndongera korora inka n’ingurube.”

Undi witwa Nyirabagenzi Claudine wo mu Kagari ka Karujumba avuga ko “amazi meza atuma abana babo batongera kurwara indwara zituruka ku mwanda. Ni impinduka ikomeye ku buzima bwacu.”

Uyu muyoboro watumye abaturage bagira ubuzima bwiza kuko mbere bayabonaga bibagoye, byabasabaga gukora urugendo rujya ku ivomo rya Nyirangarama rwamaraga amasaha abiri, bakatahana icupa rimwe ry’amazi.

Uyu muyoboro mushya wuzuye utwaye miliyoni zisaga 309 z’amafaranga y’u Rwanda. Wubatswe ku bufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kugeza amazi ku baturage bose bitarenze 2030.