Aborozi b’amafi mu Karere ka Nyagatare baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kubona ibyo bagaburira amafi kuko muri aka karere nta hantu bicururizwa.
Aba borozi bibumbiye muri koperative ya CODEPOITA bavuga ko ahaboneka ibiryo by’amafi ari mu Karere ka Rwamagana ku buryo bigora benshi kubona ubushobozi bwo guhora bajya i Rwamagana.
Jyanabandi John utuye mu murenge wa Tabagwe aragira ati “Imbogamizi duhura nazo ni uko amafi yabuze ibiryo kuko tujya kubivana i Rwamagana. Amatike yo kwishyura imodoka rero, aratugora cyane kuko ni menshi.”
Ibi bigarukwaho na Batamuriza Ancilla utuye mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Nyagatoma nawe wemeza ko bahombywa n’ingendo zo kujya kugura ibiryo by’amafi i Rwamagana.
Batamuriza akomeza agira ati “Kugenda no kugaruka bidutwara agera ku bihumbi 10,000 kandi hari igihe tujyayo inshuro ebyiri mu kwezi cyangwa zikaba zanarenga bitewe n’uko hari n’igihe tujyayo tugasanga ibiryo byashize cyangwa tukabisaranganya bitewe no kuhahurira turi benshi.”
Icyo basaba ni uko ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yaborohereza bakabona ibiryo by’amafi mu Mujyi wa Nyagatare.

Kwibuka Eugene ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko barimo kugishakira igisubizo.
Ati “Ikibazo cy’ibigaburirwa amafi bikomeje guhenda turimo turagikoraho, ubu twakoranye n’abafatanyabikorwa kugira ngo abafite inganda zikora ibiryo by’amatungo bongeremo n’ibiryo by’amafi kuko ni ibintu bikenewe.”
Aba borozi bavuga ko uretse ikibazo cyo kuba ibiryo by’amafi biri kure, ngo n’igiciro cyabyo kiri hejuru kuko ikiro kigura 1600frw.

Nubwo aba borozi bagaragaza izi mbogamizi, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Jean Claude Ndorimana, aherutse kubwira Kigali Today ko muri 2035 u Rwanda rufite intumbero yo kuba rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 80,000 nk’uko biri mu gahunda y’icyerekezo cy’Igihugu.
Muri Kamena 2024, u Rwanda rwari rugeze ku musaruro w’amafi wa toni 48,133 ku rwego rw’Igihugu, aho toni 9,000 muri zo arizo ziva mu bworozi bwayo andi akava mu burobyi busanzwe, gusa uwo musaruro ngo uracyari hasi, intego ikaba ari ukuwuzamura.
Ngo iyo ntego izagerwaho, kubera ko aho kororera hahari, aho u Rwanda rukungahaye ku biyaga, dore ko 8% by’ubuso bw’u Rwanda ari amazi.
Mu guteza imbere ubworozi bw’amafi, Leta yashyizeho nkunganire ya 40% ku makoperative y’aborozi bayo, ndetse n’inyungu ku nguzanyo mu ma banki iragabanuka iva kuri 18% igera ku 8%.
