Agace karimo umuhanda wa Vunga-Kiruruma n’ibikorwaremezo biwuturiye ni kamwe mu duce tw’Umurenge wa Shyira ho mu Karere ka Nyabihu gakunze kwibasirwa cyane n’ibiza biterwa n’amazi aturuka mu misozi ikikije aka gace.
Ahanini ingaruka zigaragara cyane mu gihe cy’Itumba, aho abaturage baba bahangayitse bibaza niba ntacyo biri bwangirize cyane ko aka gace karimo Ishuri rya Vunga n’andi mazu akorerwamo ibikorwa bitandukanye.

Imvura yaguye kuri uyu wa Kabiri, yasize uyu muhanda utakiri nyabagendwa bitewe n’uko Umugezi wa Kazirankara wamanuye urwondo rwinshi ruvanze n’amabuye byirunze mu muhanda.
Imwe mu migezi igira uruhare mu kuzura k’umugezi wa Kazirankara arimo ava mu mugezi witwa Gisuma, ahaturuka amazi avanze n’urwondo ruvanze n’amabuye. Iyo imvura iguye, biba akarusho.
Bamwe mu baturage batuye mu nkengero z’uyu mugezi wa Kazirankara, uri mu Kagari ka Kanyamitana, ndetse n’abakoresha umuhanda Vunga-Kiruruma bavuga ko babangamiwe n’uyu mugezi umaze igihe kinini ubatesha umutwe.
Ibi byasobanuwe na Ndayishimiye Patrick ugira ati “Naje mvuye mu rugo imvura imaze kugwa ngiye mu kazi ngeze hano, kazirankara nsanga ibyondo n’amabuye byarenze ikiraro byuzuye mu muhanda, nta muntu uri kuhaca nta n’ikinyabiziga cyahaca.”
Aba baturage bavuga ko uyu mugezi umaze imyaka isaga 5 wuzura ukarenga inzira yawo ukagera mu ngo z’abahaturiye, ukangiza imirima yabo ndetse ukagera no mu muhanda kandi ukamanura ibibuye byinshi.
Ndayishimiye Innocent uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Vunga, Ikigo cyegereye uyu mugezi yabwiye ICK News ko mu myaka yashize bari bafite impungenge ko ishuri ryabo ryasenywa n’uyu mugezi gusa ko ubu bubatse urukuta rurerure amazi akaba atacyinjira mu kigo.
Ati “Ariko n’ubundi uyu mugezi nukomeza dushobora kuzasanga amazi yageze mu kigo kuko ubu amazi arugera muri kimwe cya kabiri.”
Zimwe mu ngamba zafashwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ni ugufatanya n’abaturage mu gusibura umuhanda ndetse aho bidashoboka hakifashishwa imashini, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Umurenge wa Shyira, Kampire Georgette.
Ati: “Turi gufatanya n’abaturage mu gusibura uyu muhanda ariko hano hari n’imashini idufasha gusibura iki kiraro n’uyu mugezi mu gihe habayeho ibiza nk’ibi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette avuga ko hari ibiri gukorwa mu gushakira umuti urambye iki kibazo.
Ati: “Turi gukorana n’ibigo bishinzwe kwita ku bidukikije. Ubu hari gukorwa ubushakashatsi kuri uwo musozi kimwe n’ahandi dore ko akarere kacu gafite imisozi mireremire kugira ngo tumenye icyaba gitera uwo musozi wa Gisuma kuzamura ibyo bintu. Mu gihe dutegereje ibizava muri ubwo bushakashatsi twatanze imashini ihora aho kuri uwo mugezi wa Kazirankara mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abahaturiye n’abakoresha uwo muhanda.”

Uyu mugezi wagiye wuzura mu bihe bitandukanye dore ko watangiye kuzura kuva muri 2020. Icyo gihe nibwo ubuyobozi bwabonye ko uyu mugezi wazateza ibibazo uhitamo kwimura bamwe mu bawegereye icyakora si bose bimuwe kuko hari abahasigaye ndetse na bimwe mu bikorwaremezo byahasigaye kuko byagaragaraga ko ibiza bitahagera byoroshye.
