Hari hashize imyaka ine, Ikipe y’Akarere ka Muhanga idakandagira mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’.
Icyakora iyi nkuru yahindutse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025.
Saa cyenda n’iminota 12 nibwo umukino usobanuye byinshi ku makipe akina mu kicyiro cya kabiri wari utangiye.

Ni umukino wanyuma wasozaga irushanwa ry’umupira w’amaguru mu kicyiro cya kabiri. As Muhanga kuri sitade y’Akarere ka Muhanga yari yakiriye La Jeunesse FC yo mu Mujyi wa Kigali, mu gihe ku rundi ruhande, mu Karere ka Kirehe ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriwe na Etoile de rest.
Ku munota wa 20 ikipe ya Muhanga yari yafunguye amazamu ku ishoti ryiza ryatewe na Kalisa Jamie.
Ku munota wa 38 ikipe ya La Jeunesse yahise yishyura igitego yari yatsinzwe gitsindwa na Numero 9 Rwazigama.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ku munota wa 72 ikipe ya As Muhanga yatsinze igitego cya kabiri.
Muri iyo minota abaturage bari muri sitade batangiye kwizera ko umwaka utaha bazakinira muri sitade Amahoro cyangwa kuri Kigali Pele.

Bamwe mu bakunzi ba As Muhanga bo batangarije ICK News ko kuzamuka ari ibintu bari banyotewe gusa ko rwari urugendo rutoroshye.
Uwitwa Bavugayandi Theogene yagize ati “Ndishimye cyane kuba tuzamutse ni ibintu twari tumaze igihe kinini dushaka , turashimira Imana n”Ubuyobozi bw’Akarere ko bibaye”.
Aba bafana kandi baboneyeho kugaragariza ubuyobozi ibyifuzo bafite kugira ngo ikipe yabo itazongera kumanuka cyangwa ngo igere mu cyiciro cya mbere ihite igaruka mu cya kabiri.
Bagize bati “Turifuza ko badufasha iyi sitade bakayivugurura kuko tugiye kujya twakira amakipe akomeye nka APR FC na Rayon Sport kandi zigira abafana benshi, ikindi twifuza ni uko bazajya bahembera abakinnyi bacu ku gihe ntitwumve ngo bishwe n’inzara cyangwa ngo basohowe mu nzu kuko nibyo bintu bikunze gukoma mu nkokora amakipe menshi azamutse.”
Kuri ibi bibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko nta mpungenge abafana bakwiye kugira kuko inshuro bagiye bamanuka bigiyemo byinshi.
Aganira na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mugabo Gilbert yagize ati”Turashimira abantu bose bagize uruhare mu gutuma ikipe yacu izamuka, by’umwihariko abafatanyabikorwa bacu, ubu rero tugiye kujya twakira abantu benshi mu mujyi wacu. Twebwe nk’ubuyobozi turahari, tuzakuba kabiri imbaraga twakoresheje ngo tuve muri iki cyiciro cya kabiri ku buryo tuguma mu cyiciro cya mbere duhamye.”
Ikipe zizamutse mu cyiciro cya mbere ni Gicumbi ikaba ihabwa igikombe na Miliyoni 8 n’igikombe naho ikipe ya kabiri ariyo As Muhanga ihabwa Miliyoni 5.


