Ni iki cyadindije umuhanda Ngoma-Ramiro?

Mu Ukwakira 2021, Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) yatangije umushinga wo kubaka umuhanda ‘Ngoma-Ramiro’ ufite ibirometero 52.

N’ubwo byari biteganyijwe ko uyu muhanda urangira mu Ukwakira 2024, kuri ubu nibwo usa n’utangiye gushyirwamo kaburimbo, ibituma bamwe mu baturage bibaza impamvu y’idindira ryawo.

Ni ibigarukwaho na Hakizimana Jean Baptiste utwara abagenzi kuri moto ugira ati “Uyu muhanda wacu tubona wagakwiye kuba wararangiye ariko ukorwa gake gake ntituzi igihe uzarangirira.”

Uwitwa Mugenzi Venuste we yishimira ko uyu muhanda watangiye gukorwa ariko akagaragaza ko idindira ryawo ryagize ingaruka ku murimo we wo gutwara abantu mu modoka.

Ati “Twebwe ingaruka tugira ubundi zakabaye ari ntazo kubera ko umuhanda ugitangira twarishimye gusa ingaruka tugira rero ni kwa gupfapfana kw’imodoka bya hato na hato bitewe no guhura n’ivumbi ryinshi.”

Nubwo ngo batumva impamvu uyu muhanda wadindiye, aba baturage bishimira ko basi hari igikorwa ku buryo biteze ko mu minsi iri imbere hari inyungu bazagira ziturutse kuri uyu muhanda.

Mugenzi ati “Icyo twiteze muri uyu muhanda ni uko abagenzi n’imodoka biziyongera bitewe n’umuhanda mwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie

Niyonagira Nathalie agaragaza ko hari imbogamizi zinyuranye iyuzura ry’uyu muhanda ryahuye nazo zirimo kuba amafaranga y’ingurane yaratinze kwishyurwa cyane ko itegeko rivuga ko umutungo w’umuturage ukorwaho iyo yamaze guhabwa ingurane, kuba ibikoresho bitarabonekeye igihe n’imvura yagiye ituma imashini zidakora igihe cyose.

Muri 2016, ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ngoma nibwo yemereye abaturage uyu muhanda uzahuza Akarere ka Ngoma na Bugesera twombi two mu Burasirazuba ariko kandi ukazahita uhura n’undi ukomeza uhuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda unyuze ahitwa ku Ruhuha-Rwabusoro-Busoro-Gasoro aho imirimo isa nk’iyasojwe

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza ni umwe mu izafasha mu koroshya ubuhahirane hagati y’intara y’iburasirazuba n’amajyepfo, aho ibicuruzwa bituruka ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba bizajya bikomeza mu Ntara y’Amajyepfo bitarindiriye kujya guca mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye miliyari 64 z’amafaranga y’u Rwanda