Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 08 Mata 2024, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwifatanyije n’abatuye mu Murenge wa Muhanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye i Kesho aharuhukiye imibiri y’abarenga ibihumbi bibiri bishwe tariki ya 8 Mata 1994, cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye ku biro by’Umurenge wa Muhanda rwerekeza ku Mugezi wa Giciye wiciwemo abatari bake.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe yagaragaje ko tariki ya 8 Mata ari umunsi wihariye mu karere ka Ngororero kuko utuma bibuka uruhare rw’ubuyobozi bubi kuri Jonoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Bwana Nkusi Christophe

Mu kumvikanisha ibi, Mayor Nkusi yasobanuye ko Abatutsi biciwe i Kesho kubera imbaraga za Leta kuko Abatutsi bari barahahungiye bari bamaze igihe birwanaho gusa Leta ikifashisha ingabo kugira ngo bicwe.

Yagize ati “Ku munsi nk’uyu wa 08 Mata, nta muntu ukwiye kwibagirwa uruhare rw’ubuyobozi bubi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu musozi wa Kesho ubwo abatutsi bari barahahungiye kuva mu 1991 bagakomeza kwirwanaho kugeza mu 1994. Ikibabaje nuko ingabo z’igihugu zaje kunganira abajandarume n’interahamwe kugira ngo Abatutsi bari bamaze imyaka ine birwanaho bicwe.”

Mayor Nkusi akomeza avuga ko muri uko kwicanwa ubugome hari n’amakuru avuga ko hari uwazanye agatebo k’inzuki akazibarisha kugira ngo n’abari bakomeje kwirwanaho bicwe.

Yanasabye kandi abatuye Ngororero kutibagirwa ubugome bwakorewe abajugunywe mu Mugezi wa Giciye kugeza aho uwacikaga uwo mugezi yahigishwaga imbwa kugeza zimufashe akicwa urw’agashinyaguro.

Mayor Nkusi yasoje asaba abaturarwanda kuzirikana ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa.

Ati “Kandi tuzirikane ko icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa icyari cyo cyose, yaba abakuze yaba urubyiruko turasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya bakanahakana amateka yayo yaba ku mbuga nkoranyambaraga ndetse n’ahandi.”

Yongeyeho ati “Tube hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Samuel Songa watanze ubuhamya yavuze ko tariki ya 8 Mata 1994 aribwo muri Muhanga habereye ubwicanyi ndengakamere ku buryo yemeza ko i Kesho hiciwe abarenga ibihumbi 2000 ku munsi umwe.

Akomeza avuga ko nubwo tariki ya 8 Mata 1994 wabaye umunsi wihariye i Kesho, Abatutsi bari bamaze igihe kinini bicwa kuko byatangiye mu mwaka wa 1990.

Yasoje asaba ubuyobozi bw’Akarere gushyira ikimenyetso ku mugezi wa Giciye wiciweho Abatutsi kugira ngo n’abato batazibagirwa amateka yaho.

Kugeza ubu, urwibutso rwa Kesho, ruherereye mu Murenge wa Muhanda, ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 2500.

Nk’ahandi hose mu gihugu cy’u Rwanda, Akarere ka Ngororero na ko kari mu hazahajwe na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kugeza ubu, amakuru agaragaza ko abarenga ibihumbi 42 bishwe muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwanditsi: Dushimimana Innocent