Ngororero: Ibyumba by’amashuri bishya kuri TTC Muramba byitezweho kugabanya ubucucike

Ubuyobozi bw’ishuri nderabarezi rya TTC Muramba riherereye mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero, buvuga ko kubaka ibyumba by’amashuri bishya umunani biri mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike cyari kimaze igihe kigaragara muri iri shuri.

Mu kiganiro umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo yagiranye na ICK News, Niyonzima yasobanuye ko uyu mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, ugamije kuzamura ireme ry’imyigire cyane cyane mu mashuri nderabarezi (TTC).

Yagize ati: “Ni inyubako ziri kubakwa kugira ngo zigabanye ubucucike mu mashuri. Nk’abazaba abarezi b’ejo hazaza, ntibikwiye ko biga nabi bitewe n’aho bigira hacucitse. Ni umushinga uje gukemura iki kibazo.”

Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kuri ubu bafite abanyeshuri barenga 600, ariko ko biteganyijwe ko bazagera ku bihumbi, mu gihe icyarimwe umubare w’abanyeshuri mu cyumba cy’ishuri uzagabanuka.

Busobanura ko iri shuri risanzwe rifite ibyumba 15, buri kimwe kikigamo nibura abanyeshuri 60. Ibyumba bishya umunani birimo kubakwa, hamwe na laboratwari n’amasomero, nibyuzura bizatuma icyumba cyigamo abanyeshuri batarenze 40.

Ubuyobozi bushimangira ko ibi bizorohereza abarimu mu kazi kabo ka buri munsi, kuko bazabasha gukurikirana neza buri munyeshuri. At: “Iyo abanyeshuri ari benshi cyane mu ishuri, mwarimu ntabasha kubitaho uko bikwiye. Ariko nibagabanuka, bizatuma yita kuri buri wese.”

Abanyeshuri biga muri iri shuri bavuga ko ubucucike bubangamira imyigire yabo. Tuyishimire Sandrine, wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko mu ishuri yigamo baba ari benshi ku buryo intebe zegeranye cyane.

Ati: “Mu ishuri turimo turi nka 50, intebe ziba zegeranye cyane ku buryo mwarimu atagera kuri buri wese. Twifuza ko nibura ishuri ryajyamo abanyeshuri nka 35 kugira ngo twumve neza amasomo.”

Ku rundi ruhande, Uwase Pacific wiga mu mwaka wa kabiri, yemeza ko kongera ibyumba by’amashuri bizazamura imitsindire yabo.

Ati: “Iyo umubare w’abanyeshuri mu ishuri ugabanutse, mwarimu abasha kwita kuri bose, bityo n’intsinzi ikiyongera.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero na bwo bushimangira ko uyu mushinga uri muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi. Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yavuze ko bidakwiye ko abiga muri TTC biga bacucitse kandi ari bo bitegura kuzigisha abandi.

Ati: “Abiga muri TTC ni bo bigisha mu mashuri abanza n’ay’inshuke. Tugomba kubaha uburyo bwiza bwo kwiga kugira ngo bazabashe gutanga ubumenyi bufite ireme.”

Yakomeje agaragaza ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo gushyigikira abanyeshuri bo muri TTC, zirimo no kubafasha mu mafaranga y’ishuri.

Ati: “Abanyeshuri bo muri TTC bishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’ishuri, andi akishyurwa na Leta. Ibi ni uburyo bwo kubashishikariza gukunda umwuga wo kwigisha no kuwukora neza.”

Yongeyeho ko izi gahunda zijyanye n’icyerekezo cya Leta cya Viziyo 2050, kigamije kubaka igihugu gishingiye ku burezi bufite ireme.

TTC Muramba ni ishuri nderabarezi riherereye mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu mwaka ushize w’amashuri, iri shuri ryagize umunyeshuri wabaye uwa mbere ku rwego rw’amashuri nderabarezi mu gihugu.

Ku rwego rw’akarere, imibare igaragaza ko Ngororero yaje ku mwanya wa cyenda mu mashuri abanza, uwa munani mu cyiciro rusange, n’uwa cumi mu mashuri yisumbuye, ibintu ubuyobozi buvuga ko biri kugenda bitera imbere.