Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Abanya-Namibia bazindukiye mu matora y’umukuru wigihugu. Ni amatora yitezweho kubamo guhangana gukomeye kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 34 ishize.
Ni amatora kandi ahatanyemo Netumbo Nandi-Ndaitwah ushaka kuba Perezida wa mbere w’umugore w’iki gihugu.
Nandi-Ndaitwah yatanzwe na SWAPO (South West Africa’s People’s Organisation), ishyaka riri ku butegetsi, kugira ngo asimbure Hage Geingob, wapfuye mu kwezi kwa Gashyantare nyuma y’imyaka 9 ku butegetsi.
Ariko, ubushomeri bukabije, ubukene, ubusumbane, ndetse n’ibirego bya ruswa byatumye inkunga ku ishyaka igabanuka
Abahanganye na Nandi-Ndaitwah ni Panduleni Itula wo mu ishyaka ryigenga riharanira impinduka (IPC), hamwe n’abandi bakandida 13.
Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byerekanye umurongo muremure w’abantu baje ku biro by’itora mu mashuri no mu bindi bigo by’itora.
Amatora yatangiye saa moya za mugitondo zo muri Namibia akaba ateganijwe kurangira saa tatu z’ijoro.
SWAPO iri ku butegetsi kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1990.
Umukandida arasabwa amajwi arenga 50% kugirango atsinde byimazeyo amatora, cyangwa hazabeho icyiciro cya kabiri hagati y’abakandida babiri ba mbere.
Ibyavuye mu matora biteganijwe mu minsi iri imbere.
Nandi-Ndaitwa yatoreye mu murwa mukuru Windhoek, ubwo amatora yatangiraga, asaba Abanya-Namibia bagenzi be kujya gutora, avuga ko “bizabagirira akamaro mu myaka itanu iri imbere mu buzima bwabo”.
Uyu mugore azwiho kurwanya umuco wa politiki gakondo yiganjemo abagabo mu gihugu. Ariko nanone ni umuyobozi wizewe kuko amaze imyaka hafi 25 mu buyobozi bw’icyi gihugu.
Itula wahoze ari umuganga w’amenyo ndetse n’umwavoka, yagize amajwi 29% mu matora aheruka kuba muri 2019, atsindwa n’umuyobozi wa SWAPO Geingob, wabonye amajwi 56%.
Itula yavuze ko uyu munsi ari uw’ingenzi kuri demokarasi ya Namibia, ubwo yaramaze gutorera mu mu murwa mukuru.
Muri iki gihe Namibia iyobowe na Perezida w’agateganyo Nangolo Mbumba, wagiye ku butegetsi muri Gashyantare nyuma y’uko Geingob apfuye, ariko uyu we ntabwo ari mu bahatanira kuyobora iki gihugu.
Abasesenguzi bavuga ko, ibizava muri aya matora bizagenwa ahanini n’urubyiruko, kuko rugize kimwe cya kabiri cy’abatora.
Muri aya matora kandi, abanya-Namibia barahitamo n’abadepite bashya.
Namibia ni igihugu kinini kandi gifite amahoro. Gituwe n’abaturage bacye kuko bagera kuri miliyoni eshatu gusa, kandi hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba bemerewe gutora.
