Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa ku Isi (OIF), Louise Mushikiwabo, yasabye ko habaho uburyo bushya kandi buhamye bwo kongerera ubushobozi abagore.
Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’iminsi ibiri ya 46 y’Abaminisitiri bagize uyu muryango iteraniye i Kigali. Ni nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 nyuma y’Inama ya Beijing: Umusanzu w’Abagore mu Isi Ivuga Igifaransa.”
Iyi nama yahurije hamwe intumwa z’ibihugu bigize OIF kugira ngo zisuzume intambwe imaze guterwa, iby’ibanze bikiri imbogamizi, ndetse n’akamaro k’ubuyobozi bw’abagore mu miyoborere, umuco, dipolomasi, kubungabunga amahoro n’iterambere rirambye.
Nk’uko OIF ibivuga, inama ya Kigali yitezweho kongera kwemeza iby’ingenzi bigamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore mu bihugu bivuga Igifaransa.
Mu gutangiza iyi nama ku wa Gatatu, abayobozi bagaragaje ko guteza imbere abagore “bitakiri intego gusa” ahubwo “ari ikintu cyihutirwa,” bashimangira ko nyuma y’imyaka 30 habaye Inama ya Beijing yigaga ku iterembere ry’umugore, uburinganire hagati y’abagore n’abagabo bugifite ibitaragerwaho.
Agendeye ku insanganyamatsiko y’uyu mwaka, Mushikiwabo yasabye ibihugu bigize uyu muryango kugira uburyo bushya bwo guteza imbere abagore.
Yagize ati: “Reka ngire icyo mvuga hano. Buri gihe nshyigikiye inyungu z’abagore, ntungurwa n’uko dukunze kudashyira ibintu mu mucyo.”
Yakomeje agira ati: “Ese ntitubizi neza—hejuru y’amagambo gusa—ko isi itashobora gukora neza tudafata mu buryo bwuzuye kandi butabogamye kimwe cya kabiri cy’abayituye.”
Mushikiwabo yasabye gushushanya “ikarita nshya y’umwanya w’Igifaransa—yizewe kurushaho, idafite intambamyi” kugira ngo hamenyekane ubushobozi abagore bafite mu kurwanya amakimbirane, kubungabunga amahoro, no guteza imbere imibereho myiza y’imiryango.
Yagaragaje ko OIF ikomeje gushyira imbere uburezi bw’abakobwa no guteza imbere ubukungu bw’umugore, anasaba ibihugu bigize uyu muryango gukomeza gushyigikira ikigega cya “La Francophonie avec Elles” cyo kwagura ubwigenge bw’umugore n’akamaro bafitiye sosiyete.
Yashimangiye ko inama ya Kigali izasoza ibikorwa byayo isobanura icyerecyezo gishya kandi cyagutse mu bihugu bivuga igifaransa ku bijyanye n’ikibazo cy’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo.
Yanasabye ibihugu gushyigikira OIF mu gutangiza gahunda nshya igamije guhugura no kwinjiza abakobwa n’abagore mu ikoranabuhanga rishya, cyane cyane iry’ubwenge buhangano (AI).
Nubwo habayeho intambwe igaragara, imibare ya OIF yerekana ko nta gihugu na kimwe kigize uyu muryango kigeze kigera ku buringanire bwuzuye.
Inzitizi zigihari zirimo ko 32% by’abagore bo mu bihugu bigize OIF bari hagati y’imyaka 15 na 49 bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; kuba hakiri umubare muto w’abakobwa bava mu mashuri abanza bagakomeza mu yisumbuye, hari kandi kuba kimwe cya kabiri cy’abagore bagikora imirimo itabyara inyungu, mu gihe abagore bagize 33% byabarangije amasomo ya Siyanse.

