Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashimye byimazeyo Papa Fransisiko usize ahaye u Rwanda Abepiskopi umunani mu Bepiskopi ikenda bayoboye Diyosezi za Kiliziya y’u Rwanda.
Musenyeri Balthazar yavuze ibi kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari ayoboye Igitambo cya Misa yo gusezera no gusabira Papa Fransisiko witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025.
Iyi Misa yo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi yabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi, yitabiriwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wayiyoboye ari kumwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko, Abasaserdoti banyuranye ba Diyosezi ya Kabgayi, Abihaye Imana mu byiciro binyuranye n’abandi.
Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye iyi Misa, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umwe mu batorewe kuba Umwepiskopi na Papa Fransisiko, yashimiye Papa Fransisiko wafashije u Rwanda kugira Karidinali ndetse n’ ishyirwaho ry’Abepisikopi 8 mu 9 u Rwanda rufite.
Yagize ati “Turamushimira ko yaduhaye Karidinali, mu myaka irenga 10 yari amaze ari Papa yahaye Kiliziya yacu Abepisikopi 8 mu 9 bayobora za Diyosezi”.
Musenyeri Balthazar yongeyeho ko ashimira cyane Papa Fransisiko kuba yarabaye “intumwa y’Imana n’urukundo rwa bose rutagira uwo ruheza”.
Ku buryo bw’umwihariko Musenyeri Balthazar yashimiye Papa Fransisiko wamugiriye ikizere akumugira Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi.
Ati “Umwaka ushize nagize umugisha wo guhura nawe inshuro eshatu zose, nabonye umwanya wo kumubwira ‘merci’ mushimira ikizere yangiriye n’ubutumwa yampaye”.
Iki gitambo cya Misa, Kije gikurikira itangazo ryashyizwe hanze n’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda risaba abakirisitu Gatolika kunamira no gusabira uwari Umushumba wa Kiliziya ku Isi kugeza ashyinguwe.
Ku rwego rw’igihugu, Misa yo gusabira no gusezera Papa Fransisiko izaba ku wa Gatanu, tariki 25 Mata 2025, ikazabera kuri Paruwasi Regina Pacis, i Remera saa kumi n’imwe zuzuye z’umugoroba

Biteganijwe ko Papa Fransisiko azashyingurwa kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, saa yine za mu gitondo (10:00) z’i Vatikani, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.
Papa Fransisiko azashyingurwa muri Bazilika ya Santa Maria Maggiore, iri mu mu yo gace ka Esquilino muri Roma ibamo ishusho rya Bikira Mariya yakundaga cyane.



