‘Trump Akunda Afurika’- Massad Boulos

Umujyanama mukuru wa Perezida Trump ku bibazo bya Afurika Massad Boulos yatangaje ko perezida Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika aha agaciro uyu mugabane, n’ubwo yashyizeho ingamba zo guhagarika imfashanyo nyinshi, bikagira ingaruka ku bo zari zigenewe kuri uyu mugabane.

Trump yatangaje ko agiye guhagarika imfashanyo by’agateganyo kuva ku munsi wa mbere agifata intebe y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa mbere, mu rwego rwo gushyira imbere inyungu za Amerika mu byo yise “America First”.

Boulos yavuze ibi mu gihe kandi imisoro iheruka gushyirwaho na Trump yateje impungenge ko izakoma mu nkora amasezerano y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, yashyiriweho guteza imbere ubukungu bw’uyu mugabane.

Boulos yabwiye BBC News dukesha iyi nkuru ko Afurika ari “ingirakamaro cyane” kuri Trump, ntiyaha n’agaciro ibivugwa ko Amerika ifite umugambi wo gufunga imiryango y’ibiro bimwe na bimwe byayo biri mu bihugu bya Afrika.

Boulos yagize ati: “Aha agaciro cyane Afurika n’Abanyafurika.”

Kugabanya inkunga byagize ingaruka ku bikorwa by’ubuzima hirya no hino muri Afurika, birimo no gukererwa cyangwa guhagarika kohereza ibikoresho by’ingenzi by’ubuvuzi, harimo n’imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Myinshi mu mishinga y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), cyatangaga ubufasha mu by’ubuzima no mu by’ubutabazi ku bihugu bifite abaturage bugarijwe n’ibibazo, yahagaritswe kuva ubwo.

Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku buzima OMS riherutse gutangaza ko ibihugu umunani birimo ibyo muri Afurika nka Nigeria, Kenya na Lesotho bishobora kubura imiti yo kurwanya SIDA mu bihe biri imbere nyuma y’uko iyo mfashanyo igenewe amahanga ihagaritswe.

Hari kandi impungenge ko abagera ku miliyoni esheshatu muri Afrika bashobora kujya mu bukene kubera iyo gahunda yo guhagarika imfashanyo, nk’uko bigaragazwa n’ikigo cy’abahanga bo ku mugabane wa Afurika bakora ubushakashatsi ku bibazo by’umutekano (ISS).

Ishyirahamwe rirengera abana ‘Save the Children’ ritangaza ko mu ntango z’uku kwezi, abantu umunani barimo abana batanu bapfuye bazize cholera, bitewe n’urugendo rurerure bakoze bagana ahari ubufasha bwa muganga muri Sudani y’epfo, kubera amavuriro yo hafi y’aho baba yari yarufuzwe biturutse kuri iryo hagarikwa ry’imfashanyo.

Icyakora, Boulos yahamije ko izo mpfu zishobora kuba ntaho zihuriye no guhagarara kw’inkunga, ahubwo yongeraho ko bakwiye kubanza kumenya neza ko amafaranga akoreshwa neza.

Bwana Boulos ati: “Ni ngombwa rwose ko Amerika isubiramo zimwe muri izo gahunda z’imfashanyo kugira ngo zirusheho kugenda neza no gukorera mu mucyo.”

“Tubwirizwa kuraba ko [infashanyo] zishikira ibibanza zagenewe kandi ko turonka umusaruro twifuza”.

Yongeyeho ati: “Tugomba kumenya neza ko amafaranga y’imfashanyo agiye aho agomba kujya kandi tukabona umusaruro twifuza.”

Boulos, uherutse kugirira uruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo Congo, u Rwanda na Uganda yavuze ko ibigo byinshi bya Amerika byagaragaje icyifuzo cyo gucukura amabuye y’agaciro yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ikize ku mabuye ya Lithium, akorwamo batiri z’imodoka imaze igihe mu ntambara n’umutwe wa M23 wigaruriye ibice binini by’ibirombe muri uyu mwaka.

Perezida Félix Tshisekedi wa Congo yizera ko Amerika icukuye ayo mabuye y’agaciro, bishobora gufasha guhosha umutekano mucye umaze imyaka 30 mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Abajijwe niba Amerika irajwe ishinga gusa n’inyungu z’ubutunzi bwa Afrika kurusha imibereho y’abo kuri uwo mugabane, Boulos yagize ati: “akazi kacu ni ukuzamura inyungu za Amerika no kuzamura imikoranire n’ibindi bihugu.”

Uyu mujyanama wa Trump yakomeje ashimangira ko Perezida wa Amerika yiteguye “kurangiza intambara zitandukanye no guharanira amahoro” mw’isi. Yongeyeho ko ubu Amerika irajwe ishinga cyane n’ibibazo muri Sudani.