Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Gicurasi 2025, Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, binyuze mu Rurembo rwa Nyabisindu, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri rusange mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Nyabisindu ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ngororero, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Umushumba Mukuru n’uwungirije ba ADEPR mu Rwanda, abahagarariye inzego z’umutekano, abahagarariye Umuryango IBUKA, abarokotse Jenoside n’Abakristo bo muri iri torero.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Dushimimana Fidèle, yagaragaje ko abarokotse bagifite impungenge baterwa nuko hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro, ndetse anasaba abazi aho iherereye gutanga amakuru.
Yagize ati “Abiciwe hano basagaga 500, ariko uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri 121. IBUKA ntizahwema gusaba abari bahari, bazi ahari iyo mibiri, ko bayigaragaza kugira ngo ababo babashyingure mu cyubahiro.”

Yashimangiye kandi ko abarokotse bagihura n’ibibazo bitandukanye birimo ibijyanye no kwita ku nzibutso, gufashwa mu mibereho ya buri munsi, ndetse no kubona ubufasha mu rugendo rw’isanamitima. Ati “Turacyakeneye kwandika amazina ku nzibutso, gukomeza gusura abarokotse, no kubaba hafi mu rugendo rwo kwiyubaka.”
Pasiteri Ndayizeye Isaïe, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside ndetse no gusubiza agaciro bambuwe.
Uretse ibyo kandi yanasabye abari mu nzego z’amadini n’amatorero gukomeza kwiyubaka no kuba umusemburo w’impinduka nziza.
Ati “Uyu ni umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma tukibaza ukuntu nk’abakozi b’Imana bari bafite inshingano yo kurinda abantu aritwe twagize uruhare mu kwambura abandi ubuzima bityo tukiga uko “twasenya ikibi ahubwo tukubaka icyiza.”

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abarokotse, Pasiteri Ndayizeye yahishuye ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka Itorero ADEPR ryiyemeje gukomereza mu mujyo wa Leta y’u Rwanda wo gufasha abarokotse gukomeza kwiyubaka.
Ati” Muri ibyo bikorwa harimo abo tuzasanira inzu, harimo n’amazu mashya azubakwa, muri uyu mwaka kandi tuzatanga inka 86 tunatere inkunga imishinga iciriritse mu rwego rwo kubafasha abarokotse kwiteza imbere.”
Ururembo rwa Nyabisindu rukorera mu turere twa Muhanga, Ruhango na Nyanza. Ni mu gihe Urwibutso rwa Nyabisindu rwo ruruhukiyemo imibiri 121 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, biganjemo abari basanzwe bakorera umurimo w’Imana mu Ntara y’amajyepfo.





