Abanyeshuri bo mu Ishuri ryigenga ‘Ahazaza Independent School’ bagaragaje umusaruro mwiza mu kizamini mpuzamahanga cya Cambridge.
Byari ku nshuro ya mbere bamwe mu banyeshuri biga ku Ahazaza bakora ikizamini mpuzamahanga cya Cambridge nyuma y’aho mu mwaka wa 2020 Ahazaza yemerewe gutangiza progaramu y’uburezi mpuzamahanga ya Cambridge.
Muri Mata 2024, nibwo abanyeshuri bo mu Ahazaza bakoze ibizamini bya ‘Cambridge international education’.
Uko abanyeshuri biga ku Ahazaza bitwaye muri iki kizamini bigaragaza intangiriro nziza muri ibi bizamini by’ibanze bya ‘Cambridge international education’.
Umunyeshuri wahize abandi, Atete Kubwimana Bernise yatsindiye ku manota meza kuko mu Cyongereza yagize 50/50, Imibare agira 50/50 mu gihe muri Siyansi yagize 42/50 bimugira indashyikirwa mu isuzuma ry’ibanze.
Atete yakurikiwe na Izere Jabo Nganji Bravado Brilliant wagize 41/50 mu Cyongereza, 50/50 mu Mibare, na 46/50 mu isuzuma ry’ibanze.
Dr. Dusingize Marie Paul, Perezida w’ababyeyi barerera mu Ishuri ryigenga ry’Ahazaza avuga ko nk’ababyeyi bishimiye umusaruro w’abanyeshuri babo.
Ati “Umusaruro ni mwiza, kandi imitsindire ikomeza kuba myiza igihe cyose. Ibi ni ibyerekana imbaraga abana bashyira mu myigire yabo, uruhare rw’abarimu b’umwuga, ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’uruhare rw’ababyeyi.”
Ibi binagarukwaho na Kubwimana Jean Paul na Germaine Mukarukundo, ababyeyi b’umwana witwa Atete Kubwimana Bernise wagize amanota ya mbere.
Aba babyeyi bashima abarimu, ababyeyi ndetse na Madamu Raina Luff, Umuyobozi w’Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘AHAZAZA’ ari nawo ufite iri shuri.
“Byanshimishije ndetse biranantungura cyane kuko amanota yacu ari hejuru cyane y’urwego mpuzamahanga,” Ibi ni ibyavuzwe na Raina Luff uyobora umuryango AHAZAZA. Raina yaboneyeho no gushimira abarimu bose b’Ahazaza, kuva mu mashuri y’incuke kugeza by’umwihariko ku barimu bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.
Umuyobozi w’agateganyo wa ‘Ahazaza Independent School’ Bwana Flavien Muhire avuga ko progaramu mpuzamahanga ya Cambridge ifasha abanyeshuri kubona amasomo akubiyemo ubumenyi n’ubuhanga bwisumbuye mu byiciro byose by’abanyeshuri, kuva ku bafite imyaka itatu ‘Early years 3+’ kugeza ku bafite hejuru y’imyaka 16 ‘Advanced 16+’
Bwana Habyarimana Daniel, Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga avuga ko ari ishema kugira ikigo gitanga uburezi bishingiye kuri porogaramu yo mu guhugu na porogaramu mpuzamahanga.
Ati “Kugira ishuri ryigisha rikurikije gahunda y’igihugu ariko kandi rikagira n’umwihariko wo gutanga progaramu mpuzamahanga ya Cambridge ni ibintu byo kwishimira bivuze ko ugize impamvu zituma udakomereza kwiga mu Rwanda byakorohera umunyeshuri wiga akurikije ino gahunda kubona irindi shuri hirya no hino ku isi.”
Bwana Habyarimana yanaboneyeho gukangurira andi mashuri, aya leta n’ayigenga, kurushaho gukorana na Ahazaza mu rwego rwo kwigiraniraho kuko ari ikintu cyafasha abanyeshuri biga muri ayo mashuri yose.
Kugeza ubu, Progaramu ya Cambridge itangwa mu mashuri arenga ibihumbi 10,000 yo mu bihugu birenga 160 byo mu Isi.
Mu Rwanda, amashuri atandukanye, cyane cyane ayo mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali akoresha integanyanyigisho ya Cambridge.
Ishuri ‘Ahazaza Independent School’ riherereye mu karere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, ryashinzwe mu mwaka wa 2006, ritangirana abarimu babiri gusa n’abanyeshuri 12. Kuva icyo gihe, iri shuri ryakomeje kwiyubaka kugeza ubwo kuri ubu rifite abanyeshuri 563.