Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Ikipe y’Umupira w’amaguru y’Ingabo z’u Rwanda ‘APR FC’ yahagurutse i Shyorongi yerekeza ku kibuga Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe aho igiye kwitabira imikino ya CECAFA KAGAME CUP 2024 muri Tanzania.

Muri iri rushanwa biteganyijwe ko rizakinwa hagati ya tariki 09-21 Nyakanga 2024, APRF FC iri mu itsinda rya gatatu ririmo amakipe nka Singida Black Star Sc yo muri Tanzaniya, Villa SC yo muri Uganda na Al-Merreikh.

APR FC yahagurukanye n’abarimo Kagere Meddie

Uretse iri tsinda kandi, itsinda rya mbere rigizwe na Coastal Union yo muri Tanzaniya, Al Wadi FC yo muri Sudani, JKU FC yo muri Zanzibar, Dekedaha yo muri Somaliya, mu gihe itsinda rya kabiri rigizwe na Al Hilal Sc yo muri Sudani, Gor-Mahia FC yo muri Kenya, Red Arrow FC yo muri Zambiya na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti.

Ikipe ya APR FC izatangira ihura n’ikipe ya Singida Black Star tariki ya 9 Nyakanga, tariki ya 12 Nyakanga ihure na Al-Merreikh mu mukino wa kabiri mu gihe tariki ya 15 Nyakanga izasoza imikino yo mu matsinda ikina na Villa Sc.  

Kugeza ubu, mu nshuro eshatu yatwaye iri rushanwa, APR FC ntiratwarira iki gikombe hanze y’u Rwanda kuko icyo iheruka gutwara yagitwariye mu Rwanda muri Gicurasi 2010.

Irushanwa CECAFA, ryaherukaga gukinwa muri 2021, rihuza amakipe yo muri afurika y’Iburasizazuba ndetse n’amakipe ya yo muri Afurika yo hagati kuva mu mwaka w’ 1967.

Muri 2002 nibwo ryatangiye kwitwa CECAFA Kagame Cup kuko ryari ritangiye guterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hagamijwe guteza imbere umupira w’amaguru mu karere.

Kuva icyo gihe, ikipe ya mbere ihabwa igikombe n’ibihumbi mirongo itatu by’amadorari ya Amerika (30,000$), itwara umwanya wa kabiri ihabwa ibihumbi makumyabiri (20,000$) mu gihe iya gatatu ihabwa ibihumbi 10,000$.

Kugeza ubu, amakipe yo muri Kenya niyo amaze kwegukana iri rushanwa kuko yaryegukanye inshuro 16, amakipe yo muri tanzaniya aritwara inshuro 13, ayo muri Uganda 5 n’ayo mu Rwanda inshuro 5.