Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, ku bufatanye na CBM, Light for the World, ndetse na Diyosezi ya Kabgayi, byatanze ibikoresho bizifashishishwa mu kuvura amaso mu bigo nderabuzima 16 n’Igororero ry’Akarere ka Muhanga.
Ibikoresho byatanzwe birimo mudasobwa za HP, amatoroshi, n’igitabo kirimo amakuru y’ingenzi ku ndwara zishobora kwibasira amaso, byose bizifashishwa mu gihe cyo gukurikirana abarwayi b’amaso igihe bagannye ibi bigonderabuzima.
Mu kiganiro na ICK News, Dr. Tuyisabe Théophile, Uyobora ibi bitaro, yasobanuye ko impamvu yo gutanga ibi bikoresho ari ugufasha ibigo nderabuzima kuziba icyuho gikunze kugaragara hagati y’abaganga n’abaturage barwaye amaso cyane cyane abatuye kure y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi.
Yagize ati “Twatanze ibi bikoresho mu buryo bubiri: Ubwa mbere ni ukugira ngo abarwayi bo mu bice by’icyaro babashe kubona serivisi itangwa n’ibitaro byacu aho bari hose. Uburyo bwa kabiri ni ukongera ubushobozi bw’abaganga n’ibigo nderabuzima mu gutanga serivisi z’ubufasha bw’ibanze mu gukurikirana ubuzima bw’amaso.”
Dr. Tuyisabe akomeza avuga ko ibi bikoresho bigamije gufasha abayobozi b’ibigo nderabuzima gutegura raporo no gusangiza amakuru akenewe kuri Minisiteri y’Ubuzima cyangwa ku buyobozi bw’Akarere mu buryo buboroheye.
Ati “Bitewe n’uko aba baganga bakunze gusabwa gutanga raporo, haba kuri Minisiteri y’Ubuzima cyangwa ku rwego rw’akarere, twabahaye ibikoresho nka mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ingenzi byo kubafasha muri icyo gikorwa.”

Uretse ibyo kandi, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byatanze imashini esheshatu zagenewe gufasha urubyiruko rufite ubumuga bwo kutabona.
Ndagiyinka Emmanuel, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Shyogwe uri mu bahawe ibi bikoresho avuga ko bajyaga bagorwa no kugenzura uburemere bw’indwara z’amaso mu barwayi, bityo ko ibikoresho bahawe bizabafasha mu gukora isuzuma ry’amaso no gukurikirana abarwayi neza.
Ati: “Mudasobwa twahawe uyu munsi izadufasha cyane mu gutegura raporo ndetse no kwandika amakuru muri sisitemu ku buryo bizihutisha akazi kacu, gakorwe vuba kandi mu buryo bworoshye.”
Uretse ibyo kandi ngo bizanabafasha kwirinda gukoresha impapuro zishobora kwangirika kubera imvura cyangwa izindi mpamvu.
Mukandayisenga Donatha, uyobora Ikigo Nderabuzima cya Gitarama, nawe yishimiye ibyo bikoresho, avuga ko biziye igihe kugira ngo serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zirusheho gutangwa neza.
Yagize ati “Ibi bikoresho bizadufasha kwegera abarwayi bacu.”
Yongeyeho ati “Mbere, ikigo nderabuzima cyari gifite igikoresho kimwe gusa muri ibi twahawe uyu munsi, bivuze ko abarwayi basabwaga gutegereza, gusa ubu twizeye ko bigiye guhinduka.”
Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye umusanzu ukomeje gutangwa n’ Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwita ku bafite ibibazo by’amaso, ahamya ko ibyagezweho bitari gushoboka iyo hataza kubaho ubufatanye.
Musenyeri Ntivuguruzwa akomeza avuga ko n’ubwo hari byinshi byagezweho, urugendo rwo kurwanya ubuhumyi mu Rwanda rukiri rurerure, aboneraho guhishura imwe mu mishinga Diyoseze ya Kabgayi ifite mu guhangana n’ibyo bibazo.

Yagize ati “Nk’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, twiyemeje kurwanya ubuhumyi bw’amaso bityo dufite umushinga wo kubaka ishuri rizigisha ibyerekeye ubuvuzi bw’amaso.”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko iri rizaba rikorera hano i Kabgayi, gusa biracyari umushinga ndetse n’amafaranga yo kubikora ntaraboneka gusa turizera ko binyuze mu bufatanye azaboneka.”
Uretse uwo mushinga kandi, Musenyeri Ntivuguruzwa yahishuye ko bafite n’ikindi gitekerezo cyo gushyiraho ahantu hajya haboneka ibikoresho by’ubuvuzi bw’amaso nk’amadarubindi n’ibindi bikoresho mu buryo bworoheye abarwayi b’amaso.
Ibikoresho byatanzwe uyu munsi bifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni 25,000,0000 z’amafaranga y’u Rwanda.
