Muhanga: Haracyari akazi kenshi ko gutunganya ahitwa “Mu Byondo”

Umugenzi ugeze I Muhanga agakata ku masangano y’umuhanda haruguru ya Banki ya Kigali yerekeza mu Ruvumera, agera ahitwa ku ndege aho abakarani bategerereza ubaha akazi.

Hafi aho, mu ntambwe nk’icumi, iyo ukebutse mu nsi y’umuhanda, amaso akubitana n’inzu isakaje amabati yasazishijwe n’iminsi kugeza aho ahindutse ibiryo by’ingese. Inkuta z’iyi nzu ni amatafari ya rukarakara, ikaba igaraji rya moto.

Mu rubavu rw’i Bumoso rw’iyi nzu itaberanye n’iterambere ry’umujyi wunganira Kigali, hari izindi nzu z’ubucuruzi, ariko iyo ukomeje imbere gato ugera kuri ruhurura y’amazi igabanya imidugudu ibiri ari yo Gitenga na Ruvumera, ubwo uba wakiriwe Mu Byondo.

Ruhurura yo mu byondo

Umujyi wa Muhanga uzwi ho isuku mu nguni zose, mu ngo, ahahurira abantu benshi ndetse no mihanda. Ariko ruhurura yo mu Byondo ntabwo itwara amazi gusa, ahubwo usangamo amacupa ya pulasitike, amashashi, n’indi myanda inyuranye. Hari n’ubwo usanga abana barahagize “ubwiherero”.

Iruhande rw’iyi ruhurura mu mudugudu wa Gitenga, uhingukira ku kazu k’ubwiherero buri ku muhanda, bukaba ari ubukoreshwa n’abagana akabari kari aho, ahegeranye n’icukiro ry’imyanda abahaturiye banyuraho bakinumira.

Akazu k’ubwiherero

Iyo wigiye imbere muri uyu mudugudu uhasanga resitora, wakwinjiramo ugasuhuzwa n’inkuta zumukara ariko bigaragara ko atari irangi basizeho ahubwo wagirango hegeranye n’igikoni gicana inkwi.

Abakiriya bagana iyi resitora bahabwa ikaze ku meza imwe rukumbi ihari, maze bakicara ku ntebe y’urubaho bagasaba amafunguro, aho ufite Frw 500 yikora ku munwa.

Hakurya ya ruhurura mu mudugudu wa Ruvumera naho uhasanga ubucuruzi bw’inzoga zipfundikiye z’ubwoko butandukanye, ariko iyo winjiye mu kabari uhingukiyeho,utungurwa no kubona umuntu agura inzoga akayisuka mu icupa rya palasitike risanzwe ribamo imitobe y’inyange, cyangwa se iribamo ibinyobwa bitera imbaraga, energy drinks.

Ahacururizwa inzoga za make

Akenshi, ababikora batyo babiterwa no kugura inzoga baba badashaka ko zigaragarira abashinzwe umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kuko bashobora kubahana. Muri izo nzoga harimo iyitwa icyuma.

Ikindi gituma bamwe basuka muri utwo ducupa, ni uguhisha ko bari kunywa inzoga kandi badafite imyaka y’ubukure.

Mu minsi ishize, amwe mu mazu y’ubucuruzi yo mu Byondo yarafunzwe kubera ikibazo cy’isuku nke  n’ibindi byangombwa bikenerwa mu bucuruzi byaburaga, ariko abacuruzi bavuga ko barenganyijwe.

Uwitwa Harindintwali Theoneste, avuga ko yagiye kubona akabona ubuyobozi bw’Umurenge buje kumufungira, ariko atazi icyatumye bamufungira.

Agira ati” Bansabye gushaka ibikoresaho bijyanye n’igihe nko gusiga amarangi, igikoni cya kijyambere,ubwiherero bujyanye n’igihe,amasahani n’ameza ndetse n’ubusitani.”

Harindintwali avuga ko ibi byamuteye igihombo kinini, ku buryo afite impungenge ko atazabona amafaranga atunga umuryango we n’ayo kwishyurira abana muri iri tangira ry’amashuri riri imbere.

Muri macye, Harindintwari nta ngamba afite zo kugira icyo akora kugira ngo bamufungurire, icyakora avuga ko baramutse batamufunguriye ngo akore yasubira mu cyaro akongera gufata isuka agahingira 1200F kugirango abone uko atunga umuryango we.

Uwahisemo ko tumwita Solange, umwe mu bakiriya ba resitora zo mu Byondo, avuga ko babangamiwe nuko batakibona aho bafatira amafunguro, ubu bakaba bagomba kurya  muri resitora zo mu mujyi iyo bari mu kazi, maze bagahendwa.

Avuga ko mu gihe mu Byondo barira amafaranga magana atanu, mu mujyi ho isahani y’ibiryo ni amafaranga ibihumbi bibiri.

Undi muturage na we avuga ko hari igihe yavaga mu kazi agafata ibyo kurya akabishyira abana bakaba babihugiyeho mu gihe akiri gutegura amafunguro y’umugoroba.

N’ubwo aba baturage bavuga ko batunguwe no gufungirwa amahahiro batazi impamvu, aka gace kagaragaramo isuku nke ndetse n’ibishobora guhungabanya umutekano.

Gahunda yo kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bitujuje ibisabwa imaze iminsi yarahagurukije akarere. Mu mpera z’ukwezi gushize inzu y’ahitwa kwa Jacques yarafunzwe kubera ikibazo cy’isuku nke.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert avuga kuri iyi gahunda yagize ati “Mwashyiriweho igitondo cy’isuku buri wa Kabiri, ubwo rero mugomba kuyikora mu rugo no ku kazi.”

Visi Meya kandi yanavuze ko n’abandi bose bakorera ahantu hatari isuku ihagije ko na bo bakwiye kwitegura ko bashobora gufatirwa ingamba zikarishye bagafungirwa.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu twashyizwe mu twunganira Umujyi wa Kigali, kakaba gakomeje kubaka inyubako nyinshi zigeretse mu rwego rwo kurimbisha umujyi no gufasha abikorera kubona aho gukorera hasa neza.

Umwanditsi: Ishimwe Diane