Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye muri yombi abantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe, bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge by’urumogi.
Aba bafashwe ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira 2025, mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kigarama, Umudugudu wa Rwinkuba, aho bafatanwe ibiro birenga bitandatu by’urumogi, nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabihamirije ICK News.
Yagize ati:”Kubufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze, Polisi yafashe abantu batatu barimo abagabo babiri n’umugore umwe bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, aho bafatanwe ibiro birenga bitandatu by’urumogi.”
Abafashwe bose kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza hagamijwe kumenya aho urwo rumogi rwaturutse n’aho rwari rujyanwe.
CIP Kamanzi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru ku gihe, agaragaza ko iyi myumvire ari ingenzi mu gukumira ibyaha. Yagize ati:
Ati: “Polisi irashimira abaturage bagaragaza imyumvire myiza yo gutangira amakuru ku gihe bagamije gukumira ibyaha bitaraba, bikaba bigaragaza ko kwimakaza umutekano nk’inshingano rusange bimaze kuba ihame mu muryango nyarwanda.”
Yakomeje aburira abishora mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge, abibutsa ko ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko.
“Polisi iraburira buri wese kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko, by’umwihariko gucuruza, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, kuko byangiza ubuzima bw’abaturage cyane cyane urubyiruko.”
CIP Kamanzi yasoje ashimangira ko nta na rimwe Polisi izihanganira abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, kandi ko buri wese uzabifatirwamo azabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

