Abacururiza n’abagurira mu isoko rya Nyabisindu riherereye mu Karere ka Muhanga bavuga ko babangamiwe no kuba iri soko ritavuguruye kuko bituma ubuhahirane bidakorwa uko bikwiye.

Ibi babishingira ku kuba mu gihe cy’impeshyi bimwe mu bicuruzwa byangirika bitaragurwa kuko isoko ridasakaye.

Ibi bigaragazwa cyane ahanini n’abacuruzi b’imboga n’imbuto bavuga ko hari nyinshi zibahombera kuko zuma zitarabona abaguzi bitewe no kumara umwanya munini ku izuba.

Uretse igihe cy’impeshyi, aba bacuruzi kandi banabangamirwa no kurikoreramo mu gihe cy’imvura kuko ridatwikiriye. 

Mukunzi Isaac

Mukunzi Isaac ucururiza imyenda muri iri soko we avuga ko bigoye kuricururizamo kuko inyubako zaryo zishaje kandi zikaba zitajyanye n’ubwiza bw’umujyi wa Muhanga.

Ati “Kuvugurura iri soko ryacu birakenewe pe kuko ntirisakaye no hasi haba huzuyemo ivumbi ku buryo bitubangamira mu gihe cyo gucuruza. Usanga ivumbi ryuzuye ku myenda ducuruza naho mu gihe cy’imvura bwo no gucuruza ntibiba bikunda kubera kunyagirwa n’ahantu hose huzuye ibyondo.”

Niyonagira Francine ucururiza muri iri soko we avuga ko bijejwe ko isoko rizasanwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ati “Kuva kera, abayobozi batubwiye ko iri soko rizavugururwa ariko twarategereje turaheba.”

Niyonagira yunganirwa na Mukansanga Costance uvuga ko akurikije umubare w’abantu ritunze ryagakwiye kuvugururwa kugira ngo babashe kurihahiramo batekanye.

Niyoyita Pascal

Umuyobozi w’iri Soko rya Nyabisindu, Bwana Niyoyita Pascal nawe yunga mu ry’abacuruzi abereye umuyobozi, agahamya ko uko iri soko ryubatse bitajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yemeza ko koko iri soko rikeneye kuvugururwa ndetse ko iyo gahunda ihari nubwo yirinze gutangaza nyir’izina igihe ryatangira kuvugururirwa.

Ati “Mu mishinga dufite igomba gukorwa mu mujyi wa Muhanga, harimo no kuvugurura ririya soko rya Nyabisindu, kandi inyigo yaryo yarakozwe yararangiye, umushinga wo kurivugurura rero washyizwe ku isoko dutegereje kubona rwiyemezamirimo uzawushyira mu bikorwa.”

Isoko rya Nyabisindu riherereye mu Kagali ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye, rirema ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu mu gihe abaricururizamo umusaruro ukomoka ku buhinzi barikoreramo ku wa Kabiri no ku wa Gatanu.

Uretse abo mu Mujyi wa Muhanga, iri soko rinaremwa n’abaturutse mu bice binyuranye by’Akarere ka Muhanga birimo Kabacuzi, Mata, Nyarusange, Buringa, Gatenzi, Gatikabisi n’ahandi.