None ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, abagize Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga (PSF) baremeye imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Abikorera bo mu Karere ka Muhanga, aho haremewe imiryango irindwi itishoboye.
Ubwo baganiraga na ICK News, abaremewe bashimiye PSF ndetse bavuga ko inkunga bahawe igiye kubafasha kwikura mu bukene.
SINZI Callixte w’imyaka 68, wahawe inka ati “Nukuri ndanezerewe pe kubera iki gikorwa bankoreye. Ni inkunga ikomeye cyane kandi Imana ibahe umugisha, isubize aho bakuye.”
Ngendahayo Philemon nawe ati “Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi hano i Kabgayi twishimiye ko nyuma y’imyaka 30 abikorera batekereje igikorwa cyiza nk’iki cyo kugira ngo twiteze imbere. Ibi ni ukudufata mu mugongo kandi biradutera imbaraga, biranatwereka kandi ko ibyo twatambutsemo bitandukanye cyane n’ibyo turimo ubu kuko ubu turi kubasha gukora tukiteza imbere kandi twisanzuye bijyanye n’uko turi kumwe n’abantu beza badufasha kwiteza imbere.”
Umuyobozi wungirije wa PSF-Muhanga, Bwana Twahirwa Jean Paul avuga ko kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa batekereje mu rwego rwo kugira ngo babafashe kwiteza imbere ndetse no kuzamurana hagati yabo.

Ati “Twizeye ko iyi nkunga tubahaye igiye kubafasha kwikura mu bukene cyane cyane abahawe inka turabasaba kuzifata neza kandi tunabasaba kuzoroza bagenzi babo. Naho ku bahawe amafaranga yo kuzamura ubucuruzi bwabo, turabasaba kutayajyana mu bindi ahubwo bakayakoresha bazamura igishoro cyabo.”
Hon. Depite Kalinijabo Barthélemy wari umushyitsi mukuru mu yashimiye abikorera bo mu Karere ka Muhanga ku gikorwa cyo kuremera Abarokotse batishoboye anabasaba ko bakomeza ibikorwa byiza nk’ibyo.

Ati “Abikorera nukuri turabashimira kuba mukataje mu iterambere kandi turabashimira cyane uburyo mwateguye iki gikorwa ndetse no kuba mukomeje mu gutanga umusanzu wanyu mu guharanira iterambere ry’Abanyarwanda munafasha Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.”

Abaremewe ni imiryango itanu yahawe inka, umwe uhabwa 1,000,000Frw, mu gihe undi wahawe ibihumbi 500,000frw mu rwego rwo kuzamura igishoro cyabo mu bucuruzi bakora.


Umwanditsi: Irambona Papias
